Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru butangaza ko inyamaswa ziherutse kwirara mu matungo magufi y’abaturage mu murenge wa Muhondo zikicamo icumi zigiye gutegwa kugirango zitazagira ahandi zikora ayo mahano, abahombejwe nazo bo ngo bakazashumbushwa vuba bidatinze.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na WWW.AMIZERO.RW, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madamu Mukandayisenga Vestine, yavuze ko inyamaswa zishe amatungo y’abaturage ari imbwa. Ati: “Inyamaswa zishe amatungo y’abaturage ni imbwa z’agasozi, kuri ubu hafashwe ingamba zo kuzitega twirinda ko hari andi matungo y’abaturage zakongera kwica”.
Meya Mukandayisenga kandi yizeza abaturage biciwe amatungo magufi n’izi mbwa z’ibihomora ko mu gihe cya vuba ubuyobozi bwiteguye kubashumbusha. Ati: “Abaturage bacu bahumure kuko mu minsi micye iri imbere, bitarenze ibyumweru nka bibiri tuzabashumbusha”.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, ni bwo izi nyamaswa zari ziswe inkazi ziraye mu matungo magufi y’abaturage zica agera ku icumi mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke.
Ibi bintu byari byateye abaturage ubwoba byabereye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo Akarere ka Gakenke mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’imwe ubwo hagwaga imvura maze izi nyamaswa zirara muri ayo matungo magufi zica ihene umunani n’intama ebyiri.
Aya matungo yishwe n’izi mbwa z’ibihomora, ni amatungo magufi y’abaturage batatu bari bayaziritse ku musozi aho yarishaga, maze ubwo bajyaga kuyacyura bagwa mu kantu basanze yose arambaraye hasi yapfuye.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twabonye amakuru yemeza ko izi mbwa z’ibihomora zishe amatungo magufi y’abaturage mu murenge wa Muhondo zamaze gutegwa zikaba zapfuye kuko ngo n’ubwo nazo ari ibinyabuzima bigomba kwitabwaho ariko zari zibangamiye ituze rya rubanda ku buryo ngo nta yandi mahitamo yari ahari uretse kuzitega zigapfa.
Izi mbwa z’ibihomora zategewe mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke aho zicuye aya matungo akaba ari naho nazo zaguye. Amakuru yizewe akaba yemeza ko kuri ubu zamaze gutabwa hirindwa ko zabangamira abaturage ndetse zikangiza n’ibidukikije.
Hafi y’umuhanda mugari Kigali – Musanze ngo hakunze kugaragara imbwa zizerera zitazwi aho zakomotse, bikaba bivugwa ko rimwe na rimwe iyo imbwa zananiye abakire b’i Kigali cyangwa ngo bashaka kwimuka badashaka kuzijyana, bazipakira imodoka bagera ahantu runaka bakazirekura bakigendera.
Izi mbwa ngo zihita zijya mu giturage zikabaho zihishahisha ari nazo zirara mu matungo ndetse ngo zidasize n’abaturage. Imirenge yegereye uyu muhanda munini ngo ikaba ikunze kugaragaramo bene ibyo bibazo.




