Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Fitina Ombolenga yatangaje amagambo akakaye ku buyobozi bwa Rayon Sports umwaka ushize w’imikino.

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) Fitina Ombolenga, ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports umwaka ushize batahiriwe n’urugendo. Fitina na bagenzi be, umwaka bawutangiye neza ariko bawusoza nabi.

Ikipe ya Rayon Sports nk’uko isanzwe ihangana na APR FC ku gikombe cya Shampiyona, n’umwaka ushize w’imikino niko byagenze ariko akagozi kaza gucika mu mikino ya nyuma. Ubwo shampiyona yarimo ikinwa imikino yayo yanyuma ni bwo hatangiye kuzamuka urunturuntu mu ikipe ya Rayon Sports.

Ibi byatumye hahagarikwa umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ ndetse n’abakinnyi barimo na Fitina Ombolenga. Ibi byanakurikiwe n’ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa 6 Gicurasi 2025, ayisaba gusesa amasezerano ariko ntibyakunda.

Nyuma y’uko umwaka w’imikino wari urangiye, hatangiye isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi. Fitina Ombolenga yegerwa na APR FC yari yaravuyemo imusaba kugaruka, maze bagura umwaka umwe yari asigaje ku masezerano ye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Active Media, hari byinshi yagarutseho ndetse anakomoza ku buyozi bwa Rayon Sports butigeze bushungura ibyavugwaga kugeza aho bunamuhagaritse.

Yagize ati: “Mu ntagiriro z’umwaka ni umwaka wagendaga neza nta kibazo. Umwaka uri gusa naho urangira mu mpera za shampiyona ni bwo urebye bitagendaga neza, bitewe n’amakuru amwe n’amwe y’ibihuha yagendaga avugwa.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo byagenze neza, bitewe n’ibyo bihuha, rimwe na rimwe ugasanga n’abayobozi ba Rayon Sports nabo babigenderamo cyane. Ugasanga n’abafana barabyumva bati ‘ni byo’ batazi niyo bijya.”

Abajijwe ku cyo atekereza cyateraga ubuyobozi bwa Rayon Sports kwitwara uko bwitwaye, yavuze ko bushora kuba bwaragiye bugwa mu mutego w’abaturukaga ku ruhande. Akomeza agira ati “mpamya ko wenda atari bo babizanye bamwe na bamwe”.

Ahubwo ni abantu bo ku ruhande bagendaga bazana ibyo bihuha. Abayobozi nabo bagahita babyuririraho kubera igitutu, ntibabanze kureba uko ikibazo kimeze, bagihita bafata icyemezo bahubutse niko nabyita.”

Fitina Ombolenga yanagarutse kuri Iraguha Hadji na Bugingo Hakim bakinanaga muri Rayon Sports, ubu bakaba bagiye gukomezanya urugendo mu ikipe ya APR FC. Fitina yavuze ko agomba kubafasha kumenyera umwuka wo muri APR FC, anabavuga icyo basabwa kugira ngo bitware neza.

Ombolenga yateruye agira ati: “Icyo navuga tugiye guhuriramo ariko nibwo bwa mbere bayijemo, ndakeka nzagenda mbamenyereza. Ikintu cya mbere bagomba kwitaho ni imyitwarire myiza. Kuba ufite imyitwarire myiza n’impano biragendana, no gukoresha imbaraga.”

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umwaka w’imikino utaha ikina imikino itandukanye ya gicuti. Mu yo imaze gukina harimo imikino ibiri banganyijemo na Gorilla FC ndetse n’uwo batsinzemo Intare FC. Gorilla banganyije ibitego 2-2 ndetse na 1-1 mu mukino wa kabiri.

Related posts

Donald Trump yatangaje igihe tombora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izabera.

KALISA

Bivuze iki kuba Ubumwe bw’u Burayi bugiye koroshya bimwe mu bihano bwafatiye u Burusiya ?

N. FLAVIEN

Putin yagabye igitero kidasanzwe kuri Ukraine biba ngombwa ko Pologne na OTAN bahagurutsa indege

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777