Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

FCR ya Gen Kabido yiyunze kuri AFC/M23, itegeka FARDC kuba yavuye mu bice igenzura bitarenze amasaha 24.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko umutwe witwa Front Commun de la Résistance (FCR) wamaze kubiyungaho, asaba n’indi mitwe yitwaje intwaro cyangwa abanyepolitike bifuza kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhuza na bo amaboko.

FCR yatangaje ku mugaragaro yo yihuje na AFC/M23 kuri iki cyumweru tariki 09 Werurwe 2025. Ubutumwa Kanyuka yashyize kuri X buvuga ko “uku kwihuza kongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira Congo yigenga kandi itabera. Turahamagarira imitwe yitwaje intwaro yose, imitwe ya politike n’imiryango y’abanye-Congo kubigana.”

Amashusho yashyizwe hanze n’abayobozi b’umutwe wa FCR agaragaza ko bitandukanyije n’ingabo za FARDC kubera ubugambanyi, urugomo, ubusahuzi, gufata ku ngufu n’indi migirire idahwitse iziranga.

Umuvugizi w’uyu mutwe usanzwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, Col. Augustin Darwin yagaragaje kimwe mu byatumye wihuza na M23 ari uko batishimiye na gato imiyoborere mibi y’igihugu, harimo amasezerano abayobozi bagiye baha abaturage ntibayubahirize, kunyereza umutungo, amacakubiri, kutubahiriza amasezerano mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu n’ibindi.

Ati “Dushingiye ku bibazo by’umutekano muke byugarije abaturage by’umwihariko mu Burasirazuba bw’igihugu, tunareba ku murongo wa politike udasobanutse uriho ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho abayobora bareka abo bayobora bagapfa mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Itangazo yasomaga ririmo ingero nko muri Beni, Lubero, na Ituri bikorwa na ADF n’abicwa na FDLR muri Rutshuru.

FCR ishinja Leta ya Congo kutita ku mitwe yirwanaho mu kwishakira umutekano nyamara bakabaye bahabwa ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Aba barwanyi bashinja FARDC guteshuka ku nshingano yo kurinda igihugu bakajya mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije n’amategeko.

Bahamya ko kuba ingabo za Leta zarahunze ibice bitandukanye zikagenda zisahura, zihohotera abaturage, abandi bafatwa ku ngufu bituma ari zo mwanzi wa mbere w’abaturage.

FCR yatangaje ko yitandukanyije na FARDC ndetse iha izi ngabo amasaha 24 ngo zibe zavuye mu bice isanzwe igenzura, bivuze ko na byo byageze mu biganza bya M23.

Iti “Turamenyesha buri wese ko twahisemo kwifatanya na AFC/M23 kugira ngo dusenyere umugozi umwe, mu ntego yo guharanira imiyoborere myiza, kurwanya ruswa no gusubiza agaciro abanye-Congo.”

Umutwe wa M23 usanzwe ugenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru birimo Rutshuru, Masisi, Luberu, Walikale na Nyiragongo irimo n’umujyi was Goma (Umurwa Mukuru w’iyi ntara), na Bukavu n’ahandi henshi muri Kivu y’Amajyepfo.

Related posts

Kuba M23 yavuye ku izima ikemera kuva mu bice yari yarafashe ni igitutu cy’amahanga cyangwa ni ugutsindwa urugamba?

N. FLAVIEN

Lt Col Assani wa FARDC uherutse gufatwa na M23 yemeje ubufatanye busesuye hagati ya FARDC na FDLR.

N. FLAVIEN

GS Byumba Catholique imaze imyaka 83 irerera u Rwanda n’Isi ikomeje kuba ‘nkore neza bandebereho’.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777