Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC yatangaje impamvu yarashe indege ya gisivile yari yaguye mu Minembwe.

AFC/M23 na Twirwaneho basohoye itangazo bashinja ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC kurasa ku ndege ya gisivile i Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kurasa ku kibuga cy’indege cyaho, no gukomeretsa abantu batatu, Leta nayo itangaza ko yarashe indege yavogereye ikirere cya DR Congo.

Mu itangazo, umutwe wa Twirwaneho ugenzura igice cy’akarere ka Minembwe, wavuze ko ku wa mbere indege za Sukhoi na drones z’ingabo za Leta zarashe ku kibuga cy’indege cyaho zigakomeretse abagabo babiri n’umwana w’imyaka itanu. Bavuga kandi ko ibyo bitero byibasiye indege ya gisivile itwara imiti igenewe abaturage ba Minembwe.

AFC/M23 ivuga ko ibi byatumye ibiribwa n’imiti iyi ndege yari itwaye bigenewe abaturage bashegeshwe n’ibiza byangirika, bakemeza ko icyo ari igikorwa cy’ubunyamaswa butavugwa cyakozwe na Leta ya Kinshasa n’abo bafatanya barimo ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse n’ababiligi.

Mu itangazo ryasomwe kuri Radio-Televiziyo y’Igihugu (RTNC), umuvugizi w’ingabo za DR Congo, Maj. Gen. Sylvain Ekenge Bomusa yavuze ko ingamba zikwiriye zafatiwe indege yagurutse mu kirere cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta ruhushya ibifitiye.

Amashusho yatanzwe na bamwe mu batudage b’i Minembwe, yerekana ibice by’indege ntoya irimo gushya, bakemeza ko ari iyarashwe n’ibitero by’indege z’indwanyi z’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC za Sukhoi-25 na drones ngo zishobora kuba zaturutse i Burundi zikanyura Uvila aho zageze aha mu Minembwe zigakora aya mahano.

Amakuru avuga ko iyi ndege yari yaguye ku kibuga cy’indege cya Minembwe ku cyumweru tariki 29 Kamena 2025, aho bukeye bwaho ku wa mbere, Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’ubukungu n’umusenateri wa DR Congo, akaba umwe mu bavuganira Abanyamulenge, yanditse ubutumwa ku rubuga X yamagana iraswa ry’iyo ndege.

Nyarugabo yavuze ko “nyuma y’imyaka abaturage b’i Minembwe bagoswe, batabasha kugera ku isoko” ngo babone ibyangombwa nkenerwa, ko “indege ya gisivile yiyemeje kujyayo ijyanye ubufasha, burimo imiti imaze kwangizwa”. Yemeje ko mu bakomeretse harimo umushefu (chef) w’agace, n’umwana w’imyaka umunani.

Iki gitero gishya cy’indege za Sukhoi-25 na drones i Minembwe gishobora gutera gushidikanya ku kugera ku mahoro birimo guharanirwa biciye mu biganiro hagati y’impande zishyamiranye cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Iki gitero cyabaye nyuma y’uko ku wa gatanu Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bisinye amasezerano y’amahoro i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakaba kandi hategerejwe ko Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 na bo bagera ku bwumvikane mu buhuza burimo gukorwa na Leta ya Qatar.

Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko amasezerano ya Kigali na Kinshasa ari “intambwe, ituzuye, ariko y’ingenzi”, ko ayo masezerano areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane. Yongeraho ko ari yo mpamvu bo bashyigikiye inzira ya Doha ngo “bakemure impamvu-muzi z’ikibazo cya Congo”.

M23 ishinja uruhande rwa Leta ya DR Congo ubwicanyi bwibasira Abanyamulenge, kandi uvuga ko “butazagenda budahanwe” kandi ko “bugomba guhagarara aka kanya”. Leta yo ihakana yivuye inyuma ibikorwa byo kwibasira Abanyamulenge ikavuga ko irwana gusa n’abarwanyi ba Twirwaneho bavuga ko barengera abo muri ubwo bwoko bw’Abanyecongo nk’uko tubikesha BBC.

Nyuma y’imirwano yabaye mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare) uyu mwaka, umutwe wa Twirwaneho wafashe agace ka Minembwe uhirukanye ingabo za Leta zifatanya n’abarundi ndetse na FDLR, icyo gihe “ku nshuro ya mbere” uwo mutwe wemeje ko wifatanyije na AFC/M23. Hari nyuma nyuma gato y’urupfu rwa Général Michel Rukunda wari uzwi nka Makanika wari ukuriye Twirwaneho.

Muri uko kwezi kwa Gashyantare n’ukwa Werurwe 2025, indege z’intambara z’ingabo za DR Congo zakoze ibitero bikomeye i Minembwe, harimo n’ibyangije ikibuga cy’indege (Aérodrome) cyo mu Minembwe, ibyakomeje gufatwa na M23/Twirwaneho nk’ibikorwa byifasira abo mu bwoko bw’abanyamulenge babarirwa mu banyekongo batotezwa bazira kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse no kwicwa bazira ko ari abatutsi.

Itangazo rya M23/Twirwaneho ryamagana iraswa ry’iyi ndege ya gisivile mu Minembwe.
Amafoto yerekana indege bivugwa ko yarasiwe na FARDC i Minembwe.
Agace ka Minembwe gatuwe n’abo mu bwoko bw’abanyamulenge bakomeje kwibasirwa na Leta ya DR Congo.

Yanditswe na Lucky Desire / WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Rwamagana: RBC yagaragarije urubyiruko intwaro ikomeye yo kurinda ubuzima bwabo SIDA.

N. FLAVIEN

“Ni agahomamunwa kubona FARDC yitwa ko ishinzwe kurinda abenegihugu ikaba ari yo ibica ku manywa y’ihangu”: Abaturage.

N. FLAVIEN

Musanze: Abagana ikigonderabuzima cya Karwasa batewe impungenge no kubura amazi meza.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777