Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

FARDC yasezeye bwa nyuma ku basirikare bayo bakuru baherutse kwicwa na M23 [VIDEO].

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022, igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC, i Goma cyasezeye bwa nyuma abasirikare bacyo bagera ku 10 barimo Colonel Mushagalusa, Col Bitwenge Ruvusha na Dr Butsitsi bishwe mu mirwano iheruka kubahuza na M23 ubwo yari yigaruriye Kibumba n’ibindi bice.

Iyi mirwano ikomeye yaguyemo aba basirikare bakuru ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abandi benshi batatangajwe, yasize DR Congo yijunditse u Rwanda kuko yarushinje gufasha M23, ibintu u Rwanda rwamaganiye kure ahubwo na rwo rugashinja FARDC kuba iri gukorana cyane na FDLR mu bitero igaba kuri M23, mu mugambi mubisha wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru atarakwiye cyane, avuga ko DR Congo yababajwe bikomeye n’ukuntu yari izi ko yamaze gutsinda M23 mu misozi ya Canzu na Runyoni, bugacya yagwiriwe n’ijuru, ubwo yisanze uduce twinshi twaguye mu maboko ya M23 kugera no ku Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo kiri mu birometero bicye cyane uvuye i Goma gifatwa nk’igikomeye muri iyi Ntara.

Gufata ibi bice byose ngo byajyanye no kwica umubare munini w’abasirikare ba Congo no gusenya imbunda nini zose zari muri utu duce, ibintu DR Congo yavuze ko byakozwe n’u Rwanda kuko ngo M23 nta bushobozi ifite bwo kuba yasenya izi mbunda, binavugwa ko zimwe muri zo ari zo zakoreshejwe mu kurasa ku butaka bw’u Rwanda, mu Kinigi mu Karere ka Musanze no mu Gahunga mu Karere ka Burera.

Abakomando kabuhariwe bo muri Batayo ya 211 bavuye i Lubumbashi

Ibi ngo byarakaje cyane DR Congo, ku buryo ngo kuri ubu iri kwegeranya imitwe kabuhariwe y’Ingabo zayo, harimo nk’Abakomando kabuhariwe bo muri Batayo ya 211 y’ababigize umwuga b’i Lubumbashi muri Haut Katanga bageze i Goma ku wa mbere tariki 30 Gicurasi 2022, hamwe n’ibikoresho bishya, bakaba baroherejwe hafi n’umupaka w’u Rwanda, aho basanzwe n’abarwanyi ba FDLR benshi bivugwa ko bavuye mu bice bitandukanye birimo na Kivu y’Amajyepfo nk’uko umwe mu batuye hafi ya Bunagana yabwiye umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW

Aba basirikare bakuru basezeweho bwa nyuma
Bashyinguwe nk’intwari z’Igihugu kuko bapfuye bitangira Igihugu

Related posts

Ubwirakabiri bw’ukwezi bugiye kuba buzagera no mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo intiti zisaga ibihumbi 8.

N. FLAVIEN

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777