Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022 mu mujyi wa Goma, cyataye muri yombi abasirikare bacyo bagera kuri 75 bo muri Zone ya Gatatu ikorera muri Kivu ya Ruguru, bashinjwa ubugambanyi no gukorana na M23 ihanganye bikomeye na DR Congo.
Amakuru Rwandatribune yakuye i Goma, yemeza ko abatawe muri yombi ari abasirikare basanzwe bakorana bya hafi na Lt Gen Philemon Irung Yav, Komanda mukuru w’Akarere ka gatatu k’Ingabo za Leta, FARDC wari waranahawe inshingano zo kuyobora urugamba FARDC ihanganyemo na M23, akaba nawe aherutse gutabwa muri yombi ashinjwa kugambanira Igihugu no gukorana na M23.
Lt Gen Philemon Irung Yav, yatawe muri yombi mu gitondo cya tariki 20 Nzeri 2022 ashinjwa ubugambanyi no gukorana n’umutwe wa M23 yari ashinzwe kurwanya no gutsinsura ku butaka bwa DR Congo.
Byavuzwe ko Lt Gen Irung Yav yagiye aganira kenshi na Gen Sultan Makenga, Umugaba mukuru wa M23, ibintu byanabaye intandaro y’itabwa muri yombi ry’uyu Gen Irung Yav.
Lt Gen Yav Yafashwe n’abasirikare barinda Perezida Félix Tshisekedi, ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala, mu gice cyayo cya 8 gifungirwamo abahoze mu nzengo nkuru z’umutekano.
Byitezwe ko aba basirikare 75 bari hafi ya Lt Gen Philemon Irung Yav batawe muri yombi kuri uyu wa 22 Nzeri 2022 mu mujyi wa Goma, nabo baza koherezwa gufungirwa i Kinshasa muri gereza ya Makala kugirango batangire gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare ku byaha bashinjwa by’ubugambanyi no gukorana na M23 bivugwa ko bafatanyije n’Umuyobozi wabo Lt Gen Philemon Irung Yav.