Ibitero byo mu kirere n’ibyo ku butaka byagabwe na FARDC ku bufatanye n’abacanshuro b’abazungu, abarundi, Wazalendo na FDLR byibasiye uduce dutandukanye dutuwe n’abaturage ndetse n’ibirindirio bya M23 muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025 nk’uko byemejwe na Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho muri AFC/M23.
Umuvugizi wa AFC / M23, Lawrence Kanyuka yasohoye itangazo mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa gatatu rigira riti: “AFC/M23 iramenyesha Igihugu ndetse n’amahanga muri rusange ko nk’uko bisanzwe bikorwa, ihuriro ry’ingabo zirwaan ku butegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bikaze ku turere dutuwe cyane ndetse no ku birindiro byacu muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, nyuma y’amasaha make hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano i Doha kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025.”
“Muri ibyo bitero kandi, iri huriro ryagabye ibitero ku butaka mu bice byinshi bigenzurwa n’ingabo zacu, cyane cyane mu bice by’ahitwa Kadasomwa, Lumbishi, na Kasake, n’ibindi. Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guhitana ubuzima bw’abaturage no kubangamira inzira y’amahoro iyo ari yo yose.”
Uretse ubuzima bw’abantu bahitanwe n’ibi bitero, hamaze kumenyekana bimwe mu byangijwe cyane, birimo ibikorwa bya Sosiyete icukura ikanatunganya amabuye y’agaciro ya Twangiza, iherereye muri Luhwinja muri Kivu y’Amajyepfo, yibasiwe n’ibitero bya drone byagabwe na FARDC.
Abatangabuhamya bavuga ko ibikoresho byo kuri iki kirombe byakomeje gukora no mu gihe hagenzurwaga na M23.
Amakuru ava muri aka gace yemeza ko ibi bitero byakozwe na drones z’inkazi za FARDC mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi n’iminota 55 (04:55 am). Bivugwa ko FARDC yateye ibisasu aho hantu igamije kwangiza inyungu zose AFC/M23 ikura muri iki kirombe gikungahaye kuri zahabu kikaba ariko kigenzurwa na AFC/M23.

