Indege zo mu bwoko bwa Mirage 8 Leta ya Congo Kinshasa iherutse kugura mu Burusiya izita nshya ngo ni zo igiye kwifashisha mu rugamba yise urwo gutsinsura M23.
Amakuru yizewe umwe mu basirikare bakuru muri FARDC yahaye Radio Top Congo ikorera mu Murwa mukuru Kinshasa, aravuga ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zigiye gukoresha imbaraga zo mu kirere mu gutwika no gusenya ibirindiro bya M23.
Uyu musirikare mukuru yabwiye Top Congo ko abahanga mu gisirikare ari wo muti baherutse guha ingabo za Leta ya Congo zisumbirijwe n’inyeshyamba za M23.
Uyu musirikare kandi avuga ko indege zabo zizatanga umusaruro nkuko byagenze muri 2013, kuko Brigade d’Intervention ya MONUSCO ifatanyije n’ingabo za Leta barashe umutwe wa M23 ugahungira muri Uganda no mu Rwanda.
Biteganyijwe ko izi ndege za gisirikare Leta ya DR Congo iherutse kugura izagera i Goma mu Murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu Cyumweru gitaha maze ngo zikerekezwa muri Teritwari ya Rutshuru aho M23 ikomeje gukora ibyayobeye izi ngabo za Leta ya Congo, FARDC.
Abazi neza iby’igisirikare basanga ibi bikorwa bya FARDC nta musaruro bizatanga mu gihe FARDC idafite imbaraga mu gisirikare kirwanira ku butaka cyane ko izi ngabo za Leta zataye morale kubera gufatwa nabi n’ubuyobozi bwazo ndetse bikagera n’aho bamwe muri bo bicwa n’inzara.
1 comment
Keep going on