Mu mukino wa 4 wa 1/8 cy’irangiza, Igitego cya Thorgan Hazard gifashije Ububiligi gusezerera Portugal iheruka kwegukana iki gikombe, mukino wabereye Seville ho muri Esipagne kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021
Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 isaa tatu z’ijoro (9:00PM) ku isaha yo mu Rwanda, ubera ku kibuga Estadio dela Cartuja yo mu mugi wa Seville ho muri Esipanye.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Thorgan Hazard ku munota wa 42 ku mupira mwiza yari ahawe na Thomas Munier.
Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga w’umudage Dr. Felix Brych ni umwe mu mikino yahuje amakipe y’amazina azwi muri ruhago yo ku mugabane w’Uburayi, ukaba waranzwe no guhangana ndetse n’amakosa menshi ariko yoroheje (Fauts necessaries) unatangwamo amakarita 5 y’imihondo.
Ububiligi kuri ubu buyoboye urutonde rwa FIFA bwageze mu mikino ya 1/8 nyuma yo kuva mu itsinda B buyoboye n’amanota 9 ku 9, bukaba butaratsindwa umukino n’umwe muri iri rushanwa.
Portugal ya Cristiano Ronaldo niyo yatwaye iki gikombe ubwo giheruka gukihatanirwa muri 2016, ikaba yarageze muri iki cyiciro cy’imikino ya 1/8 nyuma yo gusohoka mu itsinda F iri kumwanya wa gatatu izamuka mu makipe 3 yatsinzwe neza (Best loser).
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza izatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, Ububiligi buzacakirana n’Ubutaliyani bwasezereye Austria/Autriche (2-1), mu gihe Repubulika ya Cech yasezereye Ubuholandi (2-0) izisobanura na Danmark yo yasezereye Wales(4-0). Ku munsi w’ejo hateganijwe imikino 2 ikomeye ya 1/8 cy’irangiza, aho France izacakirana n’Ubusuwisi mu gihe Esipanye izacakirana na Croatia.










