Amizero
Amakuru Hanze Politike

Ethiopia: Ingabo za Tigray zishe abasivile 120 mu Ntara ya Amhara.

Abayobozi bo mu Karere ka Amhara mu Majyaruguru ya Etiyopiya batangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 ko abasilikare barwanya ubutegetsi bo mu ntara ya Tigreya bishe abo basivili 120 mu minsi ibiri mu mudugudu umwe w’Intara ya Amhara.

Abo bategetsi bavuga ko ubwo bwicanyi bwabereye mu mudugudu uri mu bilometero 10 uvuye mu mujyi wa Dabat ku italiki ya mbere n’iya kabiri z’uku kwezi kwa cyenda (Nzeri).

Umuyobozi wa Dabat, Sewnet Wubalem, yabwiye Reuters kuri telefone ati: “kugeza ubu dufite imirambo 120. Yose ni iy’inzirakarengane z’abahinzi. Ariko dukeka ko umubare ushobora kuba uri hejuru. Hari abantu batari bamenyerwa irengero”.

Umuvugizi w’ingabo za Tigreya ntacyo yahise asubiza ubwo yari abajijwe kugira icyo atangaza.

Intambara yadutse mu mezi icumi ashize hagati y’ingabo z’igihugu cya Etiyopiya n’ingabo zishyikiye ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ringenzura Intara ya Tigreya.

Abantu ibihumbi barishwe abandi barenga miliyoni ebyiri bateshwa ingo zabo. Mu kwezi kwa karindwi, imirwano yo mu Ntara ya Tigreya yakwiriye mu ntara bituranye za Amhara na Afar. Aho naho ni mu majyaruguru y’igihugu cya Etiyopiya. (Reuters)

Related posts

Israel na Iran bishobora guteza akaga k’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.

Muntu Clarisse

Abana basambanywa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bo mu miryango bakomeje kwiyongera.

N. FLAVIEN

Padiri Nahimana Thomas mu mugambi wo gushyiraho Komini baringa muri Leta ye iba mu buhungiro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777