Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana

EAR Nanga: Korali Sangayesu bahamya ko kuba hafi y’Imana ari wo musingi w’ibikorwa byabo.

Abaririmbyi ba Korali Sangayesu yo kuri EAR Nanga ndetse n’abayobozi babo bahamya ko kwikomeza ku Mana bakayereka ibikorwa byabo bya buri munsi ari byo bituma bashobora kubaho ndetse bakagira ibikorwa bakora. Ibi babivuga ngo bashingiye ku kuba ari kenshi basenze Imana ikabumva, ubu bakaba babona umusaruro wavuye mu kuba mu bikari by’isumba byose.

Dusabemariya Consolée ni umubyeyi umaze iminsi muri Korali akaba ari urugero rwiza rwo kwitegererezaho muri bagenzi be. Avuga ko bakuze basenga kuko ngo utaba muri Korali udasenga. Ahamya ko ngo nka we yakunze gusenga Imana ikamwunva, ibyifuzo yatanze ikabisubiza, mbese agatetera mu biganza by’Imana kuko ngo ntacyo yayiburanye. Akaba asaba abakiri bato nabo ngo bayinambeho kuko irasubiza.

Mukarushema Rose ni umuyobozi w’ububwiriza bwa Nanga bugizwe n’amakanisa atandatu arimo n’iya Nanga ari naho hari icyicaro. Avuga ko Korali Sangayesu ari Korali irimo abantu bubaha ku buryo ubonako bakorera Imana bazi neza. Ahamya ko mu myaka igera ku icumi ahamaze yababonyemo kuba hafi y’Imana bityo bikaba bituma bicisha bugufi. Yasabye ko amakorali yashyira hamwe akagira ubumwe kuko ngo ari bwo azabasha gutera imbere byihuse.

Umuyobozi wa Korali Sangayesu, Iradukunda Pacifique avuga ko ntacyo ashinja Imana ndetse n’abayobozi mu Itorero kuko ngo ntacyo bigeze bakenera ngo bakibure. Yemeza ko ibi byose ari umusaruro ukomoka ku kuba hafi y’Imana ndetse no kubaha abayobozi kuko ngo utubashye Umuyobozi ureba utakubaha Imana utareba. Akaba yasabye abantu kubegera bagafatanya ubwo buzima bityo bagakorera Imana bafite imbaraga.

Yagize ati: “Kuyobora abantu bari mu ngeri zitandukanye hari igihe bigoranamo gacye ariko hamwe no gufashwa n’umwuka wera Imana ikaduha izindi mbaraga birashoboka cyane. Hari igihe ubwira umuntu uti kora iki, akumva ko umuremereje nyamara ni ko biba bisabwa. Turasabwa ko buri wese azana impano ye n’undi akazana iye maze tugahuriza hamwe tukubaka umurimo wa Data wa twese kuko adusaba kumukorera mu bihe byiza no mu bihe bigoye.”

Mu ntero imwe iranga abakirisitu, usanga bavuga bati “Dufashanye kugirango tuzajye mu ijuru. Twe ubwacu ndetse n’ibikoresho byacu byose dukoresha hano mu rusengero ni iby’Itorero. Nta mpamvu n’imwe rero yatuma twiremamo amacakubiri cyangwa kumva ko twajya hejuru y’ubuyobozi.”

Twashatse kumenya uko imiririmbire ihagaze muri iyi Korali tuganira na Ngirabakunzi Marie Chantal, umuyobozi w’indirimbo (dirigeante) atubwira ko biba bigoye kuko ngo nk’iyo bahimba indirimbo usanga bibavuna, bitewe n’uko abafite ubwo bumenyi cyangwa iyo mpano ari bacye kandi Korali iba isabwa indirimbo nyinshi gusa ngo hamwe no gufashwa n’Imana biremera.

Korali Sangayesu ibarizwa ku Ikanisa ya Nanga mu Itorero EAR, Diyoseze ya Kivu (Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba). Yatangiye nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangirana abaririmbyi bacye bari biganjemo abakiri bato. Kuri ubu yaragutse ikaba imaze kugira abagera kuri 51 barimo abagore 35 n’abagbo 26 bose bashyize hamwe ngo bamamaze ingoma ya Kristo binyuze mu ndirimbo. Muri iyi minsi bahugiye mu gikorwa cyo gutegura indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho zigera kuri enye.

Umuyobozi w’ububwiriza bwa Nanga asaba abaririmbyi bose guhuza imbaraga bagatahiriza umugozi umwe kuko uwo barwana nawe ari umwe.
Perezida wa Korali Sangayesu yemeza ko ubumwe bwabo ari zo mbaraga zabo.
Umwe mu bayobozi ba Korali akaba n’umwe mu bamazemo igihe kirekire ahamya ko byose biva mu gusenga.
Umuyobozi w’indirimbo muri Korali Sangayesu avuga ko guhimba indirimbo bibagora gusa hamwe no gusenga Imana bigashoboka.
Abagize Korali Sangayesu bemeza ko kuba hafi y’Imana bibashoboza kugera ku migambi yabo nta nkomyi.

Related posts

M23 yaciye amarenga ko ishobora kugaba ibitero i Goma na Bukavu.

KALISA

Umuvugabutumwa Maman Vanessa arashinjwa n’umugabo we ubuhemu bukomeye.

N. FLAVIEN

Ibyajyanye Perezida Ramaphosa na Kikwete muri Uganda byamenyekanye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777