Abanye-kongo barenga 550.000 basubiye mu bice bigenzurwa n’ingabo z’Umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru, aho yatangaje ko abaturage bari barahunze intambara, bamwe muri abo bahungutse. Avuga ko abasubiye mu byabo ahagenzurwa n’umutwe wa M23, barenga 500.000.
Kanyuka yashimangiye ibi avuga ko abakoze icyo gikorwa cyo guhunguka ni abari barahungiye mu gihugu imbere n’abandi bari barahungiye muri Uganda.
Yagize ati: “Abantu barenga 500.000 bari barahungiye imbere mu gihugu bamaze kugaruka mu bice bakomokamo bigenzurwa n’umutwe wa M23.”
Yanasobanuye ko kuba abaturage bari kuva mu bice ingabo za Leta ya Kinshasa zigenzura biva kuba izi ngabo zigirira nabi abaturage, harimo ko zibica no kubanyaga utwabo. Bityo abaturage bakaba barimo kugana uduce tugenzurwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Kanyuka yanavuze kandi ko “ku bari barahungiye muri Uganda, kuva aho uyu mutwe wa M23 umaze kubohoza umujyi wa Bunagana abaturage benshi bakomeje kugenda bawugarukamo, bitandukanye n’uduce ihuriro ry’Ingabo za RDC zigenzura.”
N’ubwo biri uko, impande zihanganye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa), zikomeje kurebana ay’ingwe kuko hari n’imirwano iheruka mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo.