Amizero
Amakuru Politike

DRC yitabiriye urubanza ruzabera i Arusha yarezemo Leta y’u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikoresheje minisitiri w’ubutabera wungirije, Samuel Mbemba, yagiye mu rubanza igihugu cye cyarezemo u Rwanda ruzabera i Arusha muri Tanzania tariki ya 26/09/2024.

Guverinoma ya Kinshasa yareze u Rwanda mu rukiko rw’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba (EACJ), irushinja kurenga ku masezerano agenga uyu muryango, arebana no kubaha ubusugire bwa buri gihugu.

Iki kirego gifitanye isano no kuba Leta ya Kinshasa ishinja Kigali kohereza abasirikare bayo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo gufasha umutwe wa M23, kandi ivuga ko byakozwe mu myaka irenga 20.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibirego bya RDC ari urwitwazo rugamije guhunga inshingano zayo zo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Aya makuru anavuga ko u Rwanda rwasabye urukiko rwa EACJ gutesha agaciro icyo kirego bitewe n’uko cyatanzwe mu rurimi rw’igifaransa n’Ilingala, kandi ibwiriza risaba ko ibirego bitangwa mu cyongereza.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko hari ibyaha Kinshasa iyishinja ku byabaye mbere ya 2001 ubwo EACJ yatangiraga gukora, rugasobanura ko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kubiburanisha.

Perezida wa Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango yagerageje guhuza u Rwanda na Congo, habaho umwiherero wahurije i Zanzibar abahagarariye ibi bihugu mu kwezi kwa Karindwi 2024 kugira ngo baganire ku buryo byabana mu mahoro, ariko bisa n’aho izi ntambara ntacyo zatanze.

Minisitiri Bemba, ubushize yanatangaje ko nyuma ya EACJ, Kinshasa izajana ikirego no mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, n’urukiko rw’umuryango w’Abibumbye (ICJ).

Related posts

Brendan Rodgers akoze amateka mashya muri Leicester

N. FLAVIEN

Akamaro ntagereranywa k’ibimera ku buzima bwa muntu

N. FLAVIEN

ADEPR: Impinduka zahereye hejuru zigeze ku midugudu nayo yahise ihindurirwa inyito.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777