Ubuyobozi bw’intara ya Tanganyika iri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwafashe ingamba zikakaye z’umutekano ziyirinda gufatwa n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Nyuma y’inama y’umutekano yahuje abo mu nzego zitandukanye tariki ya 15 Ukuboza 2025, hafashwe umwanzuro wo gufunga inzira ihuza intara ya Kivu y’Amajyepfo na Tanganyika guhera uwo munsi kugeza igihe kitaramenyekana no kongera uburinzi bw’ingabo z’igihugu.
Guhera uwo munsi, ikibuga cy’indege gito cya Kanunka n’icya Nyunzu byafunzwe, ibikorwa bihuza abantu benshi birahagarikwa, hahagarikwa ingendo z’abanyamaguru n’iza moto zo guhera saa yine z’ijoro, amateraniro y’abanyamasengesho aba mu ijoro akurwaho.
Mu mujyi wa Kalemie urimo ibiro by’abayobozi bakuru ku rwego rw’intara hashyizwemo za bariyeri, imodoka zifite ibirahuri byijimye zicibwa mu ntara yose, abaturage basabwa gukorana n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira ngo bajye batanga amakuru ku bo bakekaho umugambi mubi.
Izi ngamba zashyizweho nyuma y’aho tariki ya 10 Ukuboza 2025, AFC/M23 itangaje ko yafashe umujyi wa Uvira ukoze ku Kiyaga cya Tanganyika. Ubuyobozi bw’intara ya Tanganyika bwarahiye ko iri huriro ridashobora kuyinjiramo.
Abarwanyi ba AFC/M23 ntibafashe Uvira gusa kuko bakomeje kumanuka, bafata utundi duce dukoze kuri iki kiyaga, turimo Makabola ndetse na Mboko muri teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.


