Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

DRC: Guhohotera Abanyamulenge bikomeje gufata indi ntera muri Kivu y’Amajyepfo.

Umusore witwa Semahoro wo mu bice bya Gahwera ho muri Komine ya Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge ingabo za FARDC zamufunze zimuziza uko yaremwe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ni mu masaha yo ku gicamunsi cy’ejo hashize tariki ya 11 Ukwakira 2024 ubwo uyu musore yafashwe agafungwa. Aya makuru avuga ko umusirikare mukuru ureba ingabo za FARDC mu Minembwe ari we wategetse ingabo ze ko zita muri yombi uriya musore.

Mu busanzwe Semahoro wo mu bice bya Gahwera asanzwe akorera muri centre rwagati ya Minembwe aho akora akazi ko kohereza amafaranga no kuyakira, ibizwi nka Transfer money. Akoresha umurongo wa Airtel Money, M-PESA na Orange ya Congo.

Usibye n’icyo, Semahoro akora no kuri Agence y’indege ziva mu Minembwe zijya i Goma na Bukavu (Minembwe Express).

Bavuga ko ubwo izo ngabo za FARDC zaje gufata uyu musore zamubwiraga ko ari we unyuzwaho amafaranga yoherezwa muri Twirwaneho avuye mu bindi bice, ndetse kandi ngo bamukangishaga ko Abanyamulenge ari abanzi b’Igihugu, bityo ko nawe ari umwanzi w’Igihugu.

Ariko nk’uko abaturanyi be babisobanuriye ubwanditsi bwa MCN, ngo uyu musore yazize amafaranga yari aheruka kunyuzwaho y’Abalimu bigisha ku ishuri ribanza rya Madegu n’ubwo ibyo ingabo za FARDC zitabikozwa.

Nyuma yaje kujyanwa gufungirwa kuri brigade y’ingabo za FARDC iherereye Madegu centre. Kugeza amasaha yo mu ijoro ryakeye niho yari agifungiwe nk’uko amakuru akomeje kugera kuri MCN.

Mu bihe bitandukanye Abanyamulenge, ahanini urubyiruko bagiye bahohotererwa mu buzi baba bakoramo, bagafungwa benshi muri abo bagiye boherezwa gufungirwa i Bukavu cyangwa i Kinshasa.

Cyane cyane iyo bahohotewe n’inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uwo ziba zishaka kugirira nabi zivuga ko akorana na Twirwaneho cyangwa M23. Gusa ibyo bibaye mu gihe muri ibi bice bya Minembwe hari umutekano nyuma y’intambara za Maï Maï zari zarayogoje aka karere.

Related posts

Gatsibo: Abanduye Virusi itera SIDA bahamya ko yabaye nk’umuturanyi mwiza ariko ukwiye kwitonderwa kuko yica.

N. FLAVIEN

Kirehe: Ikamyo yarenze umuhanda yinjira mu nzu, yica umugore n’umwana

Muntu Clarisse

Amagambo ya Gen Muhoozi yakuruye urwikekwe hagati ya DR Congo na Uganda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777