Umukandida w’Ishyaka rya DGPR, Hon. Dr. Frank Habineza ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri, muri Centre ya Gihara, Umurenge wa Ruyenzi, Akarere ka Kamonyi, yagarutse ku bantu bafungwa iminsi y’agateganyo ugasanga aho kuba 30 nk’uko biteganywa n’itegeko, ibaye umwaka, imyaka ibiri,…avuga ko ibi bidakwiye ndetse ko naramuka atowe azashyiraho ikigega cy’indishyi cyajya cyishyura uwarenganijwe.
Dr. Frank Habineza uyoboye Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yijeje abaturage bo muri aka karere ko nibamugirira icyizere bakamutora, bazashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, dore ko aka karere kibitseho ibirombe byinshi, ngo bakazanakuraho gufungwa by’agateganyo, uwafunzwe nyuma akaza kugirwa umwere akazajya ahabwa indishyi ndetse n’umuyobozi wabigizemo uruhare agakeburwa.
Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza yemeza ko atari ibyo gusa kuko ngo ijambo “ubukode” ridakenewe ku cyangombwa cy’ubutaka, akaba yemeza ko ubutaka ari ubw’umuturage atari ubwa Leta bityo ko nta muturage wakagombye gukodesha gakondo y’ababyeyi be.
Ibyavuzwe n’uyu mukandida wa Green Party byasamiwe hejuru n’abaturage bari bateraniye aho bavuga ko ntako bisa gukuraho ubukode ku butaka kuko ngo imyaka 99 ari micye ku bukode bw’ubutaka umuntu yiguriye cyangwa yahawe n’ababyeyi be. Bishimiye kandi ko Ishyaka Green Party ryabemereye ko rizirukana ubushomeri bubangamiye umubare munini w’abanyarwanda bari mu myaka yo gukora.
