Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko hari igihe ntarengwa umutwe wa M23 wahawe ukaba warekuye uduce twose wafashe, bitaba ibyo ukaraswa bikomeye kuko Leta yiteguye neza cyane kandi bikomeye kurusha ibihe byose byabayeho.
Géneral Major Sylvain Ekenge uvugira Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yatangaje ko umutwe wa M23 nutubahiriza ibyasabwe n’inama y’abakuru b’Igihugu yabereye i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022, ingabo za Leta zigiye gutangira kuwurasaho bikomeye.
Abakurikiranira hafi ibibera muri DR Congo, basanga aya magambo aje gusasira ibikorwa bya gisilikare bimaze iminsi bitegurwa n’ingabo za DR Congo, bagashingira kandi no ku bacancuro b’Abarusiya bamaze kugera i Goma baje gushyigikira FARDC, ibikoresho bigezweho byavuye muri Turukiya n’ibindi.
Kuri ibi kandi hiyongeraho imbunda nyinshi ziri kunyanyagizwa mu mitwe itavuga rumwe na Leta ariko yishyize hamwe na FARDC mu kurwanya M23 irimo nka Mai Mai kugirango nabo baze gufasha FARDC mu rugamba bita urwo gutsinsura M23 bita ko ifashwa n’u Rwanda na Uganda.
