Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike

DR Congo: Vital Kamerhe yatorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite.

Vital Kamerhe uherutse kurusimbuka ubwo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi, yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atowe n’abadepite 371 kuri 407 batoye.

Vital Kamerhe atorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite, nyuma y’uko mu rukerera rwo ku wa 19 Gicurasi 2024 urugo rwe ruherereye mu gace ka Gombe i Kinshasa rwatewe n’abantu bari bambaye impuzankano y’abakomando mu gisirikare cya RDC bakica abapolisi babiri bamurindaga.

Abo kandi banateye ku biro by’Umukuru w’Igihugu bivugwa ko bashakaga gukora “coup d’etat” ariko umugambi wabo ukabapfubana. Si ubwa mbere Vital Kamerhe abaye Perezida w’umutwe w’abadepite muri icyo gihugu, kuko kuva mu 2006 kugeza mu 2009, yabonye andi mahirwe ashobora gutuma asubira kuri uyu mwanya.

Uyu munyapolitiki yakoze imirimo itandukanye muri Leta ya RDC, ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ubwa Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila. Ku bwa Félix Tshisekedi, yabaye Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kugeza ubwo atawe muri yombi mu 2020, akurikiranweho kunyereza miliyoni 50 z’amadolari.

Nyuma y’imyaka ibiri Kamerhe afungiwe muri gereza nkuru ya Makala, yagizwe umwere mu 2022, mu 2023 Perezida Tshisekedi amugira Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu.

Kwinjira muri iri huriro kwatumye Kamerhe n’ishyaka UNC yashinze rishyigikira kandidatire ya Tshisekedi mu matora yabaye mu mwaka wa 2023. Amajwi yavuye mu mashyaka agize ‘Union Sacrée’ yafashije uyu Mukuru w’Igihugu kubona intsinzi nini y’amajwi 73.47%.

Hashingiwe ku bwumvikane bw’amashyaka agize iri huriro, mu nzego zifata ibyemezo za RDC hagomba kubaho gusaranganya imyanya; ni yo mpamvu byari byitezwe ko uwo mu ishyaka ritari UDPS riri ku butegetsi ari we usekerwa n’amahirwe yo kuba Perezida w’umwe mu mitwe y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mbere y’uko iri tora riba, Kamerhe yari yasezeranyije abagize iri huriro ko naba Perezida w’uyu mutwe w’Inteko, azaharanira demokarasi n’ibiganiro mpaka byubaka, kandi ko atazatenguha Umukuru w’Igihugu, Perezida Tshisekedi.

Yavuze ko azaharanira uburenganzira bw’abagize umutwe w’abadepite, ku buryo nta mudepite uzongera gutabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo ubushinjacyaha buzajya bubanza kubimenyesha ubuyobozi bw’Inteko.

Kamerhe yateguje ko natorerwa kuyobora abadepite, we na bagenzi be batazaceceka mu gihe bazaba babonye ibitagenda neza muri guverinoma ya RDC.(Igihe)

Related posts

Burundi: General Bunyoni uvugwa mu mugambi wo guhirika Perezida yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

N. FLAVIEN

Tour de France: Tadej Pogacar arakoza imitwe y’intoki ku mudali w’irushanwa

N. FLAVIEN

Gakenke: Hibutswe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwibutswa guhangana n’abagoreka amateka.

ISHIMWE Elyse Naise

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777