Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo: Umugaba Mukuru yanenze abasirikare be bitwara nk’amabandi.

Lt Gen Christian Tshiwewe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yanenze benshi mu basirikare ayoboye kubera imyitwarire idahitse, avugako iri mu bituma bakorana n’umwanzi kugira ngo bagirire nabi Igihugu cyabo.

Lt Gen Tshiwewe yatangaje aya magambo akomeye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023 ubwo yaganiraga n’abayoboye imitwe y’ingabo mu mpande zose z’Igihugu, agamije kuzamura akanyabugabo (morale) mu ngabo zimaze umwaka urenga zihanganye n’inyeshyamba za M23.

Lt Gen Tshiwewe yavuze ko bitumvikana ukuntu umusirikare w’Igihugu yifata ugasanga yiyogoshesheje nk’umuhanzi cyangwa ibandi, agaconga ubwanwa n’ibindi. Yanavuze ku batembera mu Murwa mukuru Kinshasa bambaye impuzankano(uniforme) ya gisirikare kandi ngo badafite uruhushya rubemerera kuhaba.

Yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose igisirikare akagikiza bene abo yise “abagambanyi” kuko ngo bitashoboka gukorera Igihugu uko bikwiye ugaragaza bene iyo myitwarire, asaba abashinzwe iperereza gukora ibishoboka bahereye muri Kinshasa bagafata “ayo mabandi yose y’abasirikare yanduza isura y’Igihugu akajyanwa muri gereza”.

Yagize ati: “Ndasaba Police militaire ndetse n’abo mu iperereza (ANR) guhiga abo bose bafite imyitwarire idahwitse birirwa bazerera muri Kinshasa, mubafate mubafunge. Ni abagambanyi bari hano, ngiye kubahagurukira, tugiye kubashyingura vuba aha kuko Imana ntibera. Mwifashisha ibyo mwahawe n’igisirikare, mukambara impuzankano zacu ariko mumenye ko buri kintu cyose kigira igihe cyayo”.

Uyu mugaba mukuru wa FARDC yavuze ko ubugambanyi bukabije mu gisirikare ku buryo hari n’ibyo bapanga, bugacya byageze mu bo barwana nabo ngo akenshi bitewe n’abasirikare babaye abanyapolitiki, aho gushyira umutima ku kazi kabo ko kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Mu mvugo yuje uburakari, Tshiwewe yavuze ko ubundi ibyemezo byose mu gisirikare byagakwiye kuba bifatwa n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo, Félix Tshisekedi Tshilombo, ibirenana n’akazi nyiri izina bigafatwa nawe (Tshiwewe) nk’Umugaba mukuru, bityo ibyemezo bikagenda bimanuka hakurikijwe uko inzego zirutanwa kugera ku musirikare wo hasi.

Lt Gen Christian Tshiwewe yaganirije abayoboye imitwe y’ingabo mu Gihugu cyose abasaba ko ‘discipline’ ari yo igomba kuza imbere.

Related posts

Musanze: ‘Muhabura Volcano Inn’ yashyize igorora abakundana kuri Saint Valentin ya 2024.

N. FLAVIEN

Rubavu: Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse cyangije ibikorwa by’abaturage mu Murenge wa Cyanzarwe. Barasaba ubufasha [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Umunyezamu wa Rayon Sport n’Amavubi Kwizera Olivier yatawe muri yombi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777