Lt Gen Christian Tshiwewe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yanenze benshi mu basirikare ayoboye kubera imyitwarire idahitse, avugako iri mu bituma bakorana n’umwanzi kugira ngo bagirire nabi Igihugu cyabo.
Lt Gen Tshiwewe yatangaje aya magambo akomeye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023 ubwo yaganiraga n’abayoboye imitwe y’ingabo mu mpande zose z’Igihugu, agamije kuzamura akanyabugabo (morale) mu ngabo zimaze umwaka urenga zihanganye n’inyeshyamba za M23.
Lt Gen Tshiwewe yavuze ko bitumvikana ukuntu umusirikare w’Igihugu yifata ugasanga yiyogoshesheje nk’umuhanzi cyangwa ibandi, agaconga ubwanwa n’ibindi. Yanavuze ku batembera mu Murwa mukuru Kinshasa bambaye impuzankano(uniforme) ya gisirikare kandi ngo badafite uruhushya rubemerera kuhaba.
Yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose igisirikare akagikiza bene abo yise “abagambanyi” kuko ngo bitashoboka gukorera Igihugu uko bikwiye ugaragaza bene iyo myitwarire, asaba abashinzwe iperereza gukora ibishoboka bahereye muri Kinshasa bagafata “ayo mabandi yose y’abasirikare yanduza isura y’Igihugu akajyanwa muri gereza”.
Yagize ati: “Ndasaba Police militaire ndetse n’abo mu iperereza (ANR) guhiga abo bose bafite imyitwarire idahwitse birirwa bazerera muri Kinshasa, mubafate mubafunge. Ni abagambanyi bari hano, ngiye kubahagurukira, tugiye kubashyingura vuba aha kuko Imana ntibera. Mwifashisha ibyo mwahawe n’igisirikare, mukambara impuzankano zacu ariko mumenye ko buri kintu cyose kigira igihe cyayo”.
Uyu mugaba mukuru wa FARDC yavuze ko ubugambanyi bukabije mu gisirikare ku buryo hari n’ibyo bapanga, bugacya byageze mu bo barwana nabo ngo akenshi bitewe n’abasirikare babaye abanyapolitiki, aho gushyira umutima ku kazi kabo ko kurinda ubusugire bw’Igihugu.
Mu mvugo yuje uburakari, Tshiwewe yavuze ko ubundi ibyemezo byose mu gisirikare byagakwiye kuba bifatwa n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo, Félix Tshisekedi Tshilombo, ibirenana n’akazi nyiri izina bigafatwa nawe (Tshiwewe) nk’Umugaba mukuru, bityo ibyemezo bikagenda bimanuka hakurikijwe uko inzego zirutanwa kugera ku musirikare wo hasi.
