Mu ruzinduko agirira mu Bihugu bibiri bya Afurika, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Fransisko yarutangiriye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho ageze nyuma y’imyaka 37, DR Congo yahoze yitwa Zaïre isuwe na Papa Jean Paul wa Kabiri.
Ahagana Saa munani n’iminota 33 z’amanywa ku isaha ya Kinshasa kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 ni bwo indege itwaye Papa yageze ku kibuga cy’indege mpunzamahanga cya N’djili aho yavuye yerekeza ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu kugirango aganire na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Imibare igenekereje igaragaza ko kimwe cya kabiri cya miliyoni zisaga 90 zituye muri DR Congo ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Mu minsi itatu azamara muri DR Congo, Papa Fransisko azabonana n’abayobozi batandukanye. Ku isonga hakaza Perezida Félix Tshisekedi babonanye uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, abadiplomate n’abahagarariye Imiryango ya Sosiyete Sivili.
Papa Fransisko w’imyaka 85, amaze iminsi afite uburwayi bwo mu mavi, ibyatumye ubwo yari amaze kururutswa mu ndege bamushyira mu kagare k’abafite ubumuga. Yakiriwe ku kibuga cy’indege na ministiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde.
Ku rubuga rwa Twitter, ibiro by’lUmukuru w’Igihugu cya DR Congo byanditse ko bihaye ikaze Papa Fransisko mu Gihugu gituwe n’abagatolika miliyoni 45. Byavuze ko bashimishijwe nuko Papa yubahirije ubusabe bw’Umukuru w’Igihugu bumutimira bwatanzwe mu 2020.
Mu Ijambo yavuze amaze kugirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi, Umushumba wa kiliziya Gatolika ku Isi yanenze amahanga n’Ibihugu bikize kuba bikomeje gutererana DR Congo mu byago n’amakuba menshi iki Gihugu cyakomeje kunyuramo.
Papa yamaganye icyo yise Jenoside yirengagijwe yakorewe abanyekongo bagera kuri miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Yasabye amahanga guha Afurika agahenge no guhagarika isahurwa ryayo. Yagize ati: “Muhagarike kuniga Afurika. Si ikirombe cyo gucukurwa no gusahurwa”. Yasabye ko bihagarara muri DR Congo hagashyirwa imbere guharanira amahoro n’ituze mu Gihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yongeye gushinja amahanga n’Ibihugu bituranye guhungabanya umutekano w’Igihugu cye bashyigikira imitwe itandukanye yise iy’iterabwoba. Aha yatunze agatoki u Rwanda kuba ruri mu biza ku isonga mu guhungabanya umutekano wa DR Congo.
Yagize ati: “Umuco wacu wo kwakira neza abashitsi wangijwe n’abanzi b’amahoro barimo imitwe y’iterabwoba ikomoka mu Bihugu duturanye”. Yavuze ko ayo mahanga arimo u Rwanda akoresha akanafasha imitwe y’inyeshyamba mu guhungabanya umutekano mu Gihugu cye hagamijwe kugisahura.
N’ubwo Perezida Félix Tshisekedi ariko akunze kwibasira u Rwanda, rwo ntirwahwemye guhakana ibi birego bya DR Congo, rukavuga ko ibibazo ari ibya Congo ubwayo ndetse rukanayishinja gutera inkunga no gucumbikira imitwe irwanya kandi igamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda irimo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abana babo bokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko atazemera ko u Rwanda ruba urwitwazo rw’imiyoborere mibi y’abayobozi ba DR Congo, anavuga ko atazemera ko mu Rwanda hakongera kuba Jenoside ukundi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023, Papa Faransisiko ayobora igitambo cya misa kizakurikirwa n’umubonano azagirana n’abakorewe ihohoterwa kubera imvururu ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo. Izo mvururu zarushijeho gukaza umurego muri iyi minsi havugwa intambara hagati y’ingabo za Leta n’iz’umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, RED Tabara mu Majyepfo na ADF muri Ituri.
Mbere y’uko agera muri DR Congo, mu kiganiro yahaye abanyamakuru bamuherekeje, Papa Fransisko yavuze ko yifuzaga gusura Umujyi wa Goma, ariko ko bitagishobotse kubera intambara ikomeye ivugwa muri ako gace.
Ubwo indege yari itwaye papa yagurukaga hejuru y’ubutayu bwa Sahara, Papa Fransisko yasabye abo bari kumwe gufata umunota umwe wo kuzirikana abimukira bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane ntibabishobore n’abandi babigerageje ubu bakaba bafungiwe ahantu hatandukanye bose bagerageza gushakisha ubwisanzure.
Igihe cyose azaba ari muri DR Congo azakimara mu murwa mukuru Kinshasa aho azava yerekeza muri Sudani y’Epfo ku wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, aho azamara iminsi ibiri agasubira i Vatican.
Uru ni uruzinduko rwa Gatanu Nyirubutungane Papa Fransisko agiriye muri Afurika kuva mu 2013 akimara gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika.

