Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo na M23 bumvikanye gushyiraho urwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025 mu murwa mukuru i Doha, Leta ya DR Congo n’umutwe wa AFC/M23 basinye ku bwumvikane bwo gushyiraho urwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Ubu bwumvikane bugendanye kandi bukurikiwe n’amahame yo guhagarika imirwano impande zombi zashyizeho umukono mu kwezi kwa kwa Karindwi (Nyakanga) uyu mwaka i Doha, amahame atarubahirijwe kuko imirwano yakomeje mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Leta ya Qatar ivuga ko uru rwego rwo kugenzura bumvikanyeho ruzajya rukora iperereza rukareba abarenze ku byumvikanyweho rugaha raporo inzego bireba mu gukumira ko imirwano yongera.

Impande zombi zageze kuri ibi mu gihe imirwano muri iyi minsi ikomeje kuvugwa muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Walikare muri Kivu y’Amajyaruguru no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa zifatanyije n’imitwe itandukanye ya Wazalendo ifashwa na Leta hamwe n’abacanshuro b’abazungu ndetse n’abasirikare b’abarundi.

Minisiteri y’itangazamakuru n’itumanaho ya DR Congo ivuga ko urwego bemeranyijweho ruzaba rugizwe n’abahagarariye Leta n’abo ku ruhande rwa AFC/M23 n’indorerezi za Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubumwe bwa Afurika, CIRGL na MONUSCO.

Iyi minisiteri ivuga ko ibi bigezweho nyuma y’uko mu kwezi gushize hashyizweho urundi rwego rwo gushyira mu ngiro guhererekanya imfungwa, ivuga ko ibi ari ingenzi mu kubahiriza ya mahame yo guhagarika imirwano impande zombi zasinye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Leta ya Kinshasa ivuga ko mu kwemera ibi byose ishimangira ubushake bwayo mu kugera ku guhagarika imirwano, gushakira abaturage umutekano, no gutegura ibisabwa ngo hagerwe ku masezerano y’amahoro arambye.

Leta ya Qatar ivuga ko gushyiraho uru rwego rwumvikanyweho uyu munsi ari intambwe ikomeye mu kugana ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi (Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC/M23) bigizwemo uruhare na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Related posts

U Burundi bwafunze imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Umuhangamirimo Dr. Sina Gerard mu isura y’udushya duhora tumuhesha ibikombe.

N. FLAVIEN

M23 yaciye amarenga ko ishobora kugaba ibitero i Goma na Bukavu.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777