Ingabo zaturutse mu bihugu bitatu biri mu bigize Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SAMIDRC, zakangishije ko zigiye kugaba ibitero bikomeye ku barwanyi ba M23.
Ubuyobozi bwa SAMIDRC bwatangaje ibi nyuma y’igitero cyagabwe mu nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu nkengero z’Umujyi wa Goma tariki ya 3 Gicurasi 2024, cyatwaye ubuzima bw’impunzi zigera kuri 16, kigakomeretsa izindi zisaga 30, uruhande rwa Leta ya Congo rukaba rwarashinje M23 ko ari yo yakigabye n’ubwo nayo yavuze ko ari Leta.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Gicurasi 2024, SADC yatangaje ko umutwe wa M23 ari wo wagabye iki gitero kandi ko cyagize ingaruka ku basivili, barimo benshi bahunze, umuhanda wa Sake-Goma unyuzwamo ibitunga abaturage na wo urafungwa kuko ubutegetsi bwikanze ko M23 ishobora kuba yegereye Goma.
Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare irimo M23, ryo ryagaragaje ko iki gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo igisirikare cya Leta, FARDC, imitwe ya Wazalendo, FDLR n’abacancuro; riteguza ko Perezida Félix Tshisekedi azaryozwa ingaruka z’ibikorwa bye ku baturage ba DR Congo.
SADC ititaye ku byatangajwe n’iri huriro rya AFC, yatangaje ko ku bufatanye n’ingabo za RDC, SAMIDRC igiye gutangiza ibitero bigamije kurandura burundu umutwe wa M23, kugarura amahoro n’umutekano no gufungura imihanda minini yose igera muri Goma uyu mutwe wafunze.
SADC iti: “SAMIDRC ku bufatanye n’ingabo za DR Congo, izakora ibikorwa byo gusenya M23, ibungabunge amahoro n’umutekano, inarinde abasivili n’imitungo yabo ibindi bitero. Ibi bikorwa bigamije gufungura imihanda yose no gukora ibishoboka kugira ngo abaturage barindwe ubwoba, kwimuka no kwicwa; bakomeze ubuzima bwabo nta kuvangirwa”.
N’ubwo ariko ibi bivugwa, AFC yahaye amasaha 72 (arangira kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024) ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bwakuye abasirikare bose mu mujyi wa Goma ndetse bukaba bwambuye intwaro zose abitwa Wazalendo mu rwego rwo guha umutekano abatuye uyu mujyi ubarirwa abaturage basaga miliyoni ebyiri, ukaba n’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubutumwa bw’izi ngabo ziva mu bihugu bitatu, bwatangiye mu mezi ya nyuma ya 2023, benshi bakurikirana ibibera mu burasirazuba bwa DR Congo bakaba barabunenze bugitangira kuko ngo ikibazo cya M23 kitagombera ingabo mpuzamahanga ahubwo gisaba ibiganiro. Mu mezi bamaze bagerageza guha ubufasha FARDC, nta ntambwe n’imwe bigeze batera ahubwo uyu mutwe ukaba ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye, aho binavugwa ko wafashe mpiri (matekwa) benshi muri izi ngabo za SADC.
