Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo: Indi myigaragambyo idasanzwe mu Mujyi wa Goma.

Ihuriro ry’abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru basohoye itangazo rivuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023 bazakora imyigaragambyo y’amahoro, ikabera mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kwamagana ubwicanyi bwa tariki 30 Kanama 2023.

Muri uru rwandiko bigaragara ko rwashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 rukanakirwa n’inzego bireba zirimo n’Umujyi wa Goma, bigaragara ko iyi myigaragambyo ari iyo kwamagana ubwicanyi bwakorewe abaturage mu Mujyi wa Goma, ku itariki 30 Kanama 2023, bikozwe n’abasirikare biganjemo abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu bakorera i Goma.

Muri iyi myigaragambyo, biteganyijwe ko bazakora urugendo rw’amahoro rugomba kuva ku biro by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru rwerekeza ku irimbi rishyinguyemo abasivile b’inzirakarengane baguye muri buriya bwicanyi bagashyingurwa mu mva rusange, igikorwa nacyo cyanenzwe na benshi.

Abateguye kwigaragambya banenga Leta yabo ko ntacyo yakoze ngo ishyireho umunsi wo kwibuka aba baturage biciwe mu Mujyi wa Goma, ndetse bakanavuga ko batashyinguwe mu buryo buhesha agaciro ikiremwamuntu kuko ngo bashyinguwe mu mva rusange nk’abatagira aho bakomoka kandi bafite imiryango.

Biteganyijwe ko iyi myigaragambyo y’amahoro yo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023 itangira saa moya za mu gitondo (7h00) ku isaha y’i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abigaragambya bahagurukira ku kigo cya gisirikare cya Katindo kiri mu mujyi wa Goma hanyuma bagakomeza uko babiteguye.

Bivugwa ko icyakomeje gushengura aba baturage ngo ari ukubona ingabo zisanzwe zirinda Umukuru w’Igihugu zirara mu baturage zikica, hejuru y’ibyo ngo abapfuye bakaba barapfuye nk’ibimonyo kuko ngo Perezida wa Repubulika ubwe nta kidasanzwe yigeze abikoraho, ahubwo ngo hakaba haragiye hasohoka amagambo y’agashinyaguro avuga ko abapfuye ari abanzi b’Igihugu ndetse ngo badakomoka i Goma kuko ngo nta myirondoro yabo.

Mu rukerera rwa tariki 30 Kanama 2023, abasirikare badasanzwe ba DR Congo, bazindukiye mu bice bitandukanye bya Goma, barasa uwo bahuye na we wese, ngo ibi bakaba barabikoze kubera amakuru y’ubutasi yavugaga ko hari abashyigikiye M23 bari binjiye i Goma.

Ku rundi ruhande ariko, amakuru y’ukuri ni uko abarashwe ari bamwe mu bayoboke b’Idini rizwi nka Wazalendo bari bateguye imyigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri DR Congo (MONUSCO). Leta yemeye ko hapfuye 57, abagera kuri 57 barakomereka, mu gihe abagera ku 150 batawe muri yombi. Gusa Imiryango itandukanye Iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ababuze ababo bakaba bavuga ko hapfuye abarenga 150.

Umujyi wa Goma ukunze kwibasirwa n’imyigaragambyo akenshi ikorwa mu maso y’ubuyobozi/Photo Internet.

Related posts

Menya inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

N. FLAVIEN

Perezida Kagame na Museveni biyemeje gukora uko bashoboye amahoro akaboneka mu karere.

N. FLAVIEN

Burera: Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeje kurushaho kubana kivandimwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777