Ahitwa Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu batanu bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi b’umwe mu mitwe yitwaje intwaro yo muri ako gace kayogojwe n’intambara.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye icyo gikorwa ivuga ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ku bakozi bayo no ku batuye ako gace muri rusange.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rikanasomerwa imbere y’abanyamakuru i Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zivuga ko zibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi bije nyuma yuko abantu batanu bishwe muri Sheferi ya Bwito muri iyo Teritwari mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, harimo bane bakorera Sosiyete sivile yo muri iyi Teritwari n’andi mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu.
Aba bishwe ubwo bari bavuye mu nama yari yahamagajwe n’Ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego rwa Teritwari ya Rutshuru.
Ibi byemejwe na Patrick Ricky Paluku, uhagararariye ishyirahamwe ADDH (Association des Défenseurs des Droits de l’Homme) muri Teritwari ya Rutshuru
Undi utashatse ko izina rye rimenyekana kubera impamvu z’umutekano we, yabwiye Ijwi rya Amerika (VOA) ko gucecekesha abaharanira uburenganzira bwa muntu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Imitwe itungwa agatoki kuba ikomeje kuzengereza abaharanira uburenganzira bwa muntu irimo M23, CMC Nyatura, Mai-Mai n’abandi bose bahurijwe hamwe na Leta ya DR Congo bakitwa ‘Wazalendu’.
M23 ariko ntibikozwa, ahubwo igashinja CMC Nyatura, Mai-Mai na Wazalendu kuba ari bo bibasira icyo gice cy’abaturage. Ariko ibivugwa na M23 biterwa utwatsi na Jules Mulumba, umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendu yashyizwe hamwe na Leta muri ako gace.
Hagati aho abanyamakuru bakorera mu duce turimo imirwano mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru na bo ntiborohehewe. Ibi byateye Radiyo zitandukanye gufunga imiryango bagahungira mu mujyi wa Goma n’ahandi hagaragara umutekano.
Kuva aho imirwano yuburiye mu Burasirazuba bwa DR Congo hagati ya FARDC na M23, Teritwari ya Rutshuru yakomeje kuba indiri y’ubwicanyi bw’abaturage.
Mu cyumeru gishize, abarenga 10 biciwe ahitwa Bungushi aho kugeza n’ubu impande zose zitana ba mwana kuri ubu bwicanyi bw’abasivile.
