Nyuma yo gukoresha intwaro zikorerwa mu Burusiya bakabona ntacyo bitanga ku rugamba, Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ingabo wa DR Congo yerekeje muri Indonesia, amakuru akaba avuga ko yashimye indege n’intwaro zihakorerwa ngo bakaba bifuza kubigura vuba na bwangu.
Ubwo yari mu Murwa mukuru wa Indonesia, Jakarta, Minisitiri w’Ingabo wa DR Congo, Jean Pierre Bemba Gombo, yakiriwe na mugenzi we wa Indonesia bumvikana ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi.
Ibiro ntaramakuru Antara bya Leta ya Indonesia bivuga ko ubwo bufatanye burimo gahunda yo kugura intwaro zikorerwa muri Indonesia hamwe no gutoreza abofisiye bato(cadets) ndetse n’abasirikare kabuhariwe (Special forces) ba DR Congo muri icyo Gihugu kiri ku Mugabane wa Aziya.
Minisitiri w’Ingabo wa Indonesia asubirwamo avuga ko Igihugu cye nta kuzuyaza kuko cyiteguye kwakira abo basirikare ba DR Congo igihe cyose “guhera mu kwezi gutaha kwa Kamena”.
Ibiro bya Minisitiri Jean Pierre Bemba byashyize hanze amashusho y’uruzinduko yagiriye mu nganda zo mu Gihugu Cya Indonesia zicura intwaro ntoya, inini, ndetse na za modoka z’intambara zitamenwa n’amasasu zizwi nk’ibifaru.
Jean Pierre Bemba wigeze kuba umukuru w’umutwe w’inyeshyamba muri DR Congo agafungwa imyaka 10 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), mu 2016 uru rukiko rwaburijemo igifungo cy’imyaka 18 yari yakatiwe arekurwa mu 2018, maze muri Werurwe uyu mwaka agirwa Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo.
DR Congo yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye, cyane cyane mu Burasirazuba ahari imitwe myinshi yitwaje intwaro. Ubushobozi, umuhate n’ubushake bw’igisirikare cy’Igihugu, FARDC mu kurwanya iyi mitwe bunengwa n’abasesenguzi batandukanye.
Muri DR Congo habarizwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, UN n’ingabo z’Ibihugu bya Afurica y’Iburasirazuba, EACRF zaje gufasha kugarura amahoro, bikaba biteganyijwe ko vuba aha hajyayo n’ingabo za SADC.
Uretse aya matsinda mpuzamahanga ari yo mu buryo bwemewe n’amategeko, hariyo kandi amatsinda y’abarwanyi b’abacancuro nka Wagner yo mu Burusiya ndetse n’abandi bahawe akazi na Leta ya DR Congo ngo bayifashe kurwanya inyeshyamba za M23, ibyo Leta yahakanye ivuga ko abo yakoranye nabo bo mu mahanga ari inzobere zitanga inama n’ubufasha tekinike mu by’indege za gisirikare n’intwaro zigezweho.


