Urukiko rusesa imanza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwakatiye bwana Constant Mutamba wabaye minisitiri w’ubutabera imyaka itatu akora imirimo nsimburagifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha yaregwaga birimo kunyereza umutungo wa Leta.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025, ni bwo Urukiko rusesa imanza i Kinshasa mu murwa mukuru wa DR Congo rwakatiye Constant Mutamba bidasubirwaho, rumushinja kunyereza miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Uru rukiko rwamukatiye imyaka iatatu akora imirimo y’agahato (imirimo nsimburagifungo), kwamburwa uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta, gutora n’ubwo gutorwa mu gihe cy’iriya myaka itanu, akanasubiza amafaranga yose yanyereje.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko rusesa imanza kumutegeka gusubiza aya mafaranga yose mu kigega cya Leta no kumukatira imyaka 10 y’imirimo y’agahato ifitiye Igihugu akamaro. Bwari bamusabiye kandi kumwamburwa uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka 10, ndetse no kwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa.
Mu kuburana, bwana Constant Mutamba n’abamwunganira basabye ko yagirwa umwere, bahamya ko atigeze akoresha ayo mafaranga, ahubwo ari kuri konti ya Sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka gereza, basobanurira urukiko ko akurikiranweho ubugambanyi bw’abamurwanyije kubera imbaraga yashyize mu guca imikorere mibi yari imaze imyaka myinshi irangwa mu rwego rw’ubutabera.
Bwana Mutamba yanavuze ko Etienne Tshisekedi (umubyeyi wa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo) yarwanye urugamba rw’impinduramatwara mu cyahoze ari Zayire mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Félix Tshisekedi Tshilombo, ubu ayoboye Igihugu se yarwaniye, ibyafashwe na bamwe nk’amatakirangoyi cyangwa se uburyo bwo kwerekana ko buri gihe ukora ibigamije guhindura agirirwa nabi.
Mbere y’uko agera ahabereye urubanza, bwana Mutamba aherekejwe n’abambari be, yabanje kujya ahashyinguye Etienne Tshisekedi, aramwunamira mu rwego rwo kumuha icyubahiro, bikanavugwa ko yanashyize indabo kuri yi mva ya Etienne Tshisekedi wabaye minisitiri w’intebe wa DR Congo yahoze yitwa Zayire.
Akimara gukatirwa, abamushyigikiye biraye mu mihanda bamagana icyemezo cy’urukiko, banahangana bikomeye n’inzego z’umutekano, gusa byaje kurangira abashinzwe umutekano babatatanyije ituze rigaruka i Kinshasa.
Constant Mutamba yibukirwa cyane ku magambo akakaye yavuze ubwo yasuraga imfungwa zari zifungiwe muri gereza ya Goma, inyinshi zishinjwa gukorana na M23, icyo gihe akaba yarababwiye ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bakorera ndetse ngo na Perezida warwo akamufunga. Ikindi kandi ni igihano cy’urupfu ku bitwa abakuruna cyateje impaka ndetse kimaganwa n’imiryango mpuzamahanga.