Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga Politike Umutekano

DR Congo: Biravugwa ko drones za FARDC zatangiye kurasa kuri M23.

Amakuru ari gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga zikunze kwifashishwa n’ubutegetsi bwa DR Congo aremeza ko indege kabuhariwe z’intambara zitagira abapilote (drones) zo mu bwoko bwa CH-4 Rainbow z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zaraye zirashe mu birindiro bya M23 biri ahitwa Karuba muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aya makuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 09 zishyira 10 Ukuboza 2023, indege kabuhariwe y’intambara CH-4 (Rainbow) ya FARDC yari itwaye ibisasu bya misile yarashe idahusha mu birindiro bya M23 biri i Karuba werekeza mu misozi ihanamiye agace ka Sake igahitana benshi abandi ikabasiga ari inkomere.

Aya makuru atavuzweho rumwe yemeza ko iki gitero cya drones za CH-4 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaguze mu Bushinwa cyahitanye abasirikare 50 ba M23, abandi benshi bagakomereka ndetse kikangiza na byinshi mu bikoresho birimo n’imbunda zirasa kure.

Kuva M23 yafata agace ka Mushaki kafatwaga nk’urukuta rw’umutamenwa ku ngabo za Leta, iki gisirikare gikomeje gukwiza amakuru yibazwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Urugero ni ibiherutse gutangazwa na Lt Col Guillaume Njike Kaiko, uvugira Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yemeje ko FARDC ikoresheje Sukhoi-25 yivuganye Col Baudouin Ngaruye wa M23.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa DR Congo bahise bamuha urw’amenyo, bavuga ko izo ari inzozi kuko ngo uretse no kumurasa, nta n’igicurane ataka. Kuri ibi kandi hiyongeraho ko Baudouin Ngaruye atari Colonel ahubwo ari Brigadier General, ibigaragaza ko ibitangazwa na Njike Kaiko ari ugupapira kuko nk’umusirikare atayoberwa amapeti y’abasirikare bagenzi be.

Igisirikare cya Leta ya DR Congo kiri kwifashisha cyane indege aho cyakunze gukoresha Sukhoi-25, hiyongeraho kajugujugu zigezweho, kuri ubu hakaba hagezweho drones z’intambara za CH-4 zaguzwe mu Bushinwa. Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo akaba aherutse kubwira abanyamakuru ba France24 na RFI ko Igihugu cye cyamaze kugeza hafi y’u Rwanda drones eshatu kandi ziteguye gukora akazi kazizanye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru nta ruhande na rumwe yaba urwa Leta ya DR Congo cyangwa M23 rwari rwakagize icyo rutangaza kuri iki gitero cya drones cyaba kibaye icya mbere zigabye kuva zagera mu Burasirazuba bwa DR Congo, nyuma y’ibindi bya Sukhoi-25 Leta yagiye yigamba ko byishe abarwanyi benshi ba M23 ndetse ngo bikaba byaragiye bibabuza (M23) gukomeza ngo bagere aho babaga bashaka gufata hose.

Related posts

Nyuma ya Rayon Day, Young Africans SC igiye gukina Young Day

KALISA

Perezida Kagame yavuze ku kwibirwa amajwi kwa Perezida Tshisekedi.

KALISA

Chorale Emaus ADEPR Cyambara yasangije abakunzi bayo ubutumwa bwibanda ku mbaraga z’amasengesho [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777