Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, abasirikare bane ba MONUSCO bakomererekeye mu mirwano yahuje M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura mu gace ka Kiwanja.
Mu mirwano yaberaga mu gace ka Kiwanja, Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, habereye imirwano mbere yuko FARDC ihunga hakigarurirwa na M23 ari nabwo aba basirikare b’Umuryango w’abibumbye bakomeretse.
Bivugwa ko babiri muri aba basirikare bakomerekejwe n’ibisasu by’imbunda zo mu bwoko bwa Mortier, mu gihe abandi babiri bakomerekejwe n’amasasu y’imbunda zoroheje.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, MONUSCO yahise itangaza ko ibitero bigamije kwibasira abasirikare bayo bifatwa nk’ibyaha by’intambara kandi ko bishobora gutuma ababigizemo uruhare bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamanga.
Yaba uruhande rwa M23 cyangwa FARDC nta na rumwe ruragira icyo rutangaza ku waba yarashe ibisasu byakomerekeje abasirikare ba MONUSCO.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mu ijoro ryo kuwa 28 Ukwakira 2022 n’abagize akanama k’Umuryango w’abibumbye, bavuze ko batewe impungenge n’uburyo umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira Ubutaka bwa DRC, ndetse ko ugomba guhagarika imirwano.
Bongeyeho ko imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga irimo FDLR nayo igomba kuva ku butaka bwa DR Congo igasubira mu Bihugu byayo.
Banasabye kandi imitwe yose yitwaje intwaro y’abenegihugu yiganjemo izwi nka ”Mai Mai” n’iy’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa DRC, guhagarika ibikorwa by’ubunyamaswa byibasira abaturage no gushyira intwaro hasi igatanga amahoro.
Imitwe nka ADF ikomoka muri Uganda, FDLR ikomoka mu Rwanda n’indi y’abenegihugu izwi nka Mai Mai, niyo iza ku isonga mu kwibasira no guhohotera abaturage, aho ibasahura imitungo yabo ku ngufu abandi bakicwa by’agashinyaguro.