Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

DR Congo: Abitwaje intwaro bagabye igitero gikomeye mu Mujyi wa Bukavu. Ni bande bagabye iki gitero?

Mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye Umujyi wa Bukavu uherereye muri Kivu y’Epfo ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga.

Imirwano y’abateye n’ingabo za Leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo(08h00) kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021 mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk’uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro batari abasirikare b’igihugu bagendagenda mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021 yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu itangazo, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo Théo Kasi Ngwabidje yatangaje ko ingabo ziri maso kandi “zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’Umujyi.”

Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi “abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe”.

Abaturage bamwe bo baratangaza ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

Radio Okapi yatangaje ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yabo yari ugusahura intwaro muri ibyo bigo.

Kugeza ubu nta makuru aramenyekana niba hari abiciwe mu mirwano yabaye cyangwa ingano y’ibyasahuwe.

Related posts

General Muhoozi yambitswe n’umugore we ibirango by’ipeti aherutse guhabwa na se.

N. FLAVIEN

VAR igiye gukoreshwa mu mikino yose y’Igikombe cya Afurika.

N. FLAVIEN

Abato n’abakuru bemeza ko Perezida Kagame akomeje guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777