Abayobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko umubare w’agateganyo w’abantu bazwi ko bapfiriye mu myuzure ikaze n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi, wazamutse ukagera ku bantu 176.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje Kasi yavuze ko hakiri abantu barenga 100 baburiwe irengero, bashobora kuba barenzweho n’ibyondo.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Guverineri Ngwabidje yavuze ko abantu 57 bakomeretse n’inzu zigasenywa n’amazi n’amabuye manini yakushumuwe n’imigezi kubera iyo mvura nyinshi yaguye ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023.
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Epfo ari bwo burimo gutanga amafaranga yo gushyingura abapfuye no kuvuza abakomeretse, anongeraho ko imiti, aho kwikinga, ibiribwa n’ibindi bya nkenerwa byagejejwe ahibasiwe n’iyo myuzure, nk’ubufasha bw’ibanze.
Guverineri Ngwabidje yavuze kandi ko “ingamba zikwiye zizafatwa” mu kwirinda ko ibyago nk’ibi byongera kuba kuko ngo nibura ibyaro bibiri byegereye ikiyaga cya Kivu [Bushushu na Nyamukubi] byarenzweho n’amazi ubwo imigezi y’aha mu burasirazuba bwa DR Congo yuzuraga, amazi yayo akarenga inkombe.
Izi nkangu zikaze n’imyuzure byatewe n’imvura ikaze, byanashenye nyinshi mu nzu zubatswe mu mbaho z’ibiti ndetse zisakajwe amabati, zari zisanzwe zigaragara nk’izikomeye nk’uko tubikesha BBC.
Abo mu matsinda akora ubutabazi bavuga ko hari imirambo iri mu byondo. Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko muri kimwe mu byaro byaho, ingo zirenga bitatu bya kane (3/4) by’ingo zose hamwe n’amavuriro n’amashuri byangijwe n’imyuzure.
Si muri DR Congo gusa ibi biza by’imvura nyinshi byibasiye kuko no mu Rwanda, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu muri iki cyumweru abantu nibura 131 bapfuye bivuye ku myuzure n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Turere two mu Burengerazuba no mu Majyaruguru y’Igihugu, Leta ikaba ikomeje kugoboka abagizweho ingaruka bagera hafi ku bihumbi 10.
Ibiza nk’ibi kandi bivugwa mu Majyepfo ya Uganda mu duce tumwe twa Kisoro aho imihanda minini yangiritse bikomeye, bikanavugwa mu Burundi ahamaze kumenyekana abagera muri mirongo bishwe n’ibiza byakomotse ku mvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu (Gicurasi).

