Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Politike

Donald Trump yatangaje igihe tombora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izabera.

Mu muhango witabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika imbere y’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC, CBS n’ibinidi yatangaje ko tombora y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izaba tariki ya 05 Ukuboza 2025, ikabera kuri Kennedy Center muri Washington DC.

Iyi tombora yari iteganyijwe kubera i Las Vegas, mu mujyi yabereyemo mu 1994 ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiraga Igikombe cy’Isi cyo muri uwo mwaka. Nta mpamvu yagaragajwe yumvikanisha impamvu iyi tombora yimuriwe aho izabera, gusa ababirebera hafi bavuga ko ari mu nyungu za politike n’ubucuti buri hagati ya Trump na Infantino kandi Trump akaba ari nawe muyobozi wayo mukuru.

Mu ijambo rya Perezida Trump yagize: “Ni iby’agaciro gakomeye kuba umuhango mpuzamahanga nk’uyu uzaba uri aha, ugahuza urujya n’uruza rw’abantu baturutse imihanda yose, abakinnyi beza bagahurira mu nzu ndangamuco y’umurwa mukuru w’Igihugu cyacu. Abenshi banyitirira Kennedy Center ngo ni Trump Kennedy Center ariko ntituri kubitegura muri uwo mujyo.”

Gianni Infantino nawe yafashe umwanya agira icyo ageza ku bari aho, ati: “Tombora izaba ikurikiwe n’Isi yose ubwo izaba ikorwa, irebwa na miliyari y’abantu. Izitabirwa n’amakipe 48. Iyi tombora izatanga imikino 104. Ibi rero ni ku batsinzi gusa. Niba uri muri bo nawe ntuhejwe.”

Akanyamuneza kari kose kuri Donald Trump wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo yananyuzagamo akanatebya. Ubwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yari amaze gutambutsa ijambo rye, Trump yamubajije aseka cyane niba ari irushanwa ry’abatsinzi koko ryahaguma burundu ati: “ Ese narigumana?”

Igikombe cy’Isi cya 2026 kigomba kubera mu bihugu bitatu ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, hazitabira amakipe y’Ibihugu 48 avuye kuri 32. Imikino myinshi igomba kuzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mijyi 11. Canada izakira imikino 13 irimo 10 yo mu matsinda muri Toronto na Vancouver. Ni nako bimeze kuri Mexico, mu mijyi ya Guadalajara na Monterrey.

Related posts

Karongi: Imodoka ya Fuso yarenze umuhanda ihitana babiri barimo na nyirayo.

N. FLAVIEN

Burera: Kwihengekera agakono no kurya mu tubari bivugwa ku bagabo biracyatiza umurindi igwingira mu bana.

N. FLAVIEN

Ngororero: Uvuga ko yasambanyijwe na Gitifu w’Umurenge akanakangishwa kugirirwa nabi arasaba ubutabera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777