Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’ingabo z’Igihugu, APR FC witwa Seidu Dauda Yassif yabwiye abakunzi b’ikipe akinira ko icyamuzanye muri yo ari ukuyigeza ku bigwi itari yarigeze igezeho kandi ko yizeye ko bizakunda maze bakabona ibyo batari barigeze kubona.
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Ghana, yaraye akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’Umukara n’Umweru ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye ku mukino wa CECAFA Kagame Cup APR FC yatsinzemo Singida Black Stars igitego 1-0.
Avuga kuri uyu mukino yagize ati: “Birumvikana narishimye cyane, wari umukino wanjye wa mbere. Ubundi ntabwo biba byoroshye ku mukino wa mbere kandi ninjiye twashyizweho igitutu kuko n’ikipe twahuraga yari ikomeye aho nagombaga gutuma dutuza ntitujye ku gitutu. Ndishimye rero ko ejo nakinnye umukino wa mbere hanyuma na APR FC ikabona intsinzi”.
Uyu musore w’imyaka 23 yaje muri APR FC amaze guhesha Samatex igikombe cya shampiyona, yatsinzemo ibitego bitatu anatanga n’imipira itanu yavuyemo ibindi bitego, nubwo ubusanzwe akazi ke ari ugufasha ubwugarizi bw’ikipe ye.
Abamubonye ku mukino wa Singida, bahurije hamwe ko ari umwe mu bakinnyi bo kwitega mu mwaka utaha wa shampiyona, gusa ku giti cye avuga ko ibyiza biri imbere nkuko yakomeje abitangariza Igihe dukesha iyi nkuru.
Yagize ati: “Ubwonko bwanjye burakora cyane. Ntimukandebe igihagarararo, icy’ingenzi ni ikiri mu mutwe. Ntabwo ari ibyo kuvuga gusa, ahubwo byose bigaragarira mu kibuga kugira ngo buri umwe wese arebe ibyo ushoboye”.
“Abafana nababwira ko nzaba mwiza kurusha uwo babonye. Ndahari turi nk’umuryango, tuzaba umwe, maze dutume abafana bose n’umuryango wa APR wishima. Njye ndi hano kugira ngo APR igere ku byiza birushijeho”.
Dauda na APR FC bakoreye imyitozo ku kibuga cya KMC kuri uyu wa Gatatu, aho bari kwitegura umukino wa kabiri mu itsinda bazahuriramo na El Merriekh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, ikaba yagaragayemo umukinnyi w’iyi kipe Sharaf Eldin Shaiboub Ali wasanze bagenzi be mu gitondo cyo kuri uyu munsi.