Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yageze aho isa nk’ivuye ku izima yemera ko umukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, uzahuza u Rwanda na Bénin ugomba kubera mu Rwanda, ukabera kuri Kigali Pelé Stadium aho kubera kuri Stade ya Huye mu Karere ka Huye cyangwa se ngo ubere muri Benin nk’uko iyi mpuzamashyirahamwe yari yabitegetse mu cyemezo giherutse.
Uyu mukino wo kwishyura hagati y’aya makipe yo mu itsinda L, uteganyijwe kuwa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, gusa CAF ikaba yategetse FERWAFA ko nta mufana n’umwe wemerewe kwinjira kuri uyu mukino kuko ngo ibyabaye ari irengayobora bitewe n’uko Kigali Pelé Stadium itaremerwa ku buryo yakwakira imikino mpuzamahanga bitewe n’inkingi ziri ahicara abafana, ariko ngo biturutse ku busabe no kureba umuhate u Rwanda rushyira mu iterambere rya Siporo, ikibuga cy’iyi Stade kikaba ari cyo kizifashishwa kuko cyo kiri ku rwego mpuzamahanga.
Ikipe y’Igihugu y’U Rwanda, Amavubi yamaze kugera i Kigali kugira ngo itangire imyiteguro, aho ikubutse muri Benin aho yakinnye umukino ubanza ikanganyirizayo igitego kimwe kuri kimwe, umukino utaravuzweho rumwe kuko byavuzweko Benin yaba yaragoye cyane u Rwanda mu myakirire, imibereho ndetse kugeza no mu myitozo kuko Amavubi yasohowe mu myitozo kuri Stade igihe giteganyijwe kitararangira.
U Rwanda rwari rwangiwe kwakira umukino wo kwishyura hagati yarwo na Benin kuko ngo mu Mujyi wa Huye nta Hoteli iriyo yujuje ibisabwa na CAF, ibintu u Rwanda rutigeze rwishimira ndetse binababaza benshi kuko basanga harimo no gusuzuguza Igihugu nk’u Rwanda rumaze kwamamara mu gutegura no kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bikomeye kurenza n’irushanwa rya Afurika, aho bitsaga ku Nteko Rusange ya FIFA iherutse guteranira i Kigali mu Rwanda.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, nibwo CAF yari yategetse u Rwanda ko rugomba kwakirira Benin kuri Stade yayo ku wa 27 Werurwe, aho kuyakirira mu Rwanda (Stade Huye) nk’uko byari biteganyijwe nyuma y’uko iyi Stade yari yashyizwe ku rutonde n’iyi mpuzamashyirahamwe rw’izemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.
CAF yo yagaragaje ko ifata kiriya cyemezo yari yashingiye ku kirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Gihugu cya Benin ndetse ko nyuma y’igenzura ryayo, yasanze Hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego ruciriritse ugereranyije n’ibisabwa ku buryo ngo batakemerako zakira abari mu irushanwa nk’iri kuko ngo byibuze bisaba ko Umujyi wa Huye uba ufite Hoteli eshatu z’inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n’abayobozi.
Iki cyemezo kikimara kujya hanze, hari bamwe bahise bavuga ko abayobora umupira w’amaguru mu Rwanda bakwiye guhanwa kuko ngo batumva ukuntu Igihugu nk’u Rwanda kimaze kuba ikirangirire ku Isi mu kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga, yemwe ngo kugeza no ku Nteko Rusange ya FIFA iherutse guteranira i Kigali, rukorwa mu jisho na CAF ngo kubera kubura Hoteli y’inyenheri enye mu Mujyi nka Huye uri mu Mijyi yatoranyijwe kunganira Umurwa Mukuru wa Kigali !
Bavuze ko ibi ari ugusuzuguza Igihugu ndetse ngo bikaba byerekana ko ibyo bakora batabizi neza kuko ngo utatekereza kubaka Stade nka Huye ngo ureke gutekereza aho abazayikiniramo bazacumbika cyangwa se baziyakirira kuko ngo bisanzwe bizwi ko Umujyi wa Huye ukennye cyane ku mahoteli agezweho, ikintu cyari gutuma bakora ibishoboka byose byibuze eshatu zo ku rwego rw’inyenyeri enye zikaboneka.
Gusa ku rundi ruhande, hari n’abavuze ko ruswa ikunze kuvugwa muri CAF nayo yaba yarabigizemo uruhare, ngo u Rwanda rukaba rwaranze gutanga akantu ku bari muri Komisiyo (Commission) y’ubugenzuzi bigatuma rufungirwa amazi n’umuriro kuko ngo bitumvikana neza ukuntu mu gihe cya vuba gishize baba baremeye ko Stade ya Huye izakira imikino, bagera nyuma bakisubiraho, bakibaza niba izo Hoteli batarazirebyeho, ndetse ngo Benin ikaba ishobora kuba yarabakoresheje mu rwego rwo gutegura ngo irebe ko yakinira iwabo ikaba yabona utunota kuko iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda.
Nyuma y’izi mpaka, nyuma ko yo kurara badasinziriye ku bashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bashaka icyakorwa ngo u Rwanda ntirubirenganiremo, ubu CAF isa nk’iyikuye muri iryo hurizo ariko n’ubundi isa nk’iyitega umutego bamwe n’ubundi bazavuga ko ibyo yakoze yabikoze ku gitutu ndetse gishobora kuba cyanavuye muri FIFA kuko Stade ya Kigali yitiriwe Pelé yasanwe na FIFA bityo bikaba bitari kumvikana neza ukuntu Igihugu gifite Stade yasanwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, kibura Stade kandi bikozwe n’umwe mu banyamuryango.
