Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubuzima

Covid-19: Uganda yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Buhinde.

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, nta muntu wemerewe kwinjira muri Uganda avuye mu Buhinde kugeza igihe iki cyemezo kizongera guhindurirwa.

Abagenzi bose bari bamaze nibura iminsi 14 mu Buhinde cyangwa se bakaba barahanyuze, nta kindi kirebweho, ntibemerewe gukandagiza ikirenge muri Uganda.

Iyi ngingo yafashwe nyuma y’aho iki gihugu (Uganda) kiboneye umuntu wa mbere wanduye ubwoko bushya bwa Covid-19 bukomeje kwica umubare munini mu Buhinde ndetse hakaba hakomeje kwandura benshi ku muvuduko utarigeze ubaho.

N’aho kugeza ubu ubu bwoko bwa Covid-19 butaratangazwa ko ari ikibazo kibangamiye Isi yose, Minisitiri w’Ubuzima ayifata nk’ubundi bwoko bwa Covid-19 burangwa muri Nigeria, Ubwongereza na Afrika y’Epfo.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Jane Ruth Aceng, avuga ko nta mugenzi n’umwe uvuye mu Buhindi uzemererwa kwinjira mu gihugu, nta kureba ku kindi icyo ari cyo cyose.

Gusa, umuntu winjiye mu gihugu mbere y’uko iki cyemezo gifatwa, akerekana icyemezo ko nta Virus ya Corona afite, arashobora kwinjira, ariko nabwo akongera kwipisha muri Uganda ngo barebe niba koko ibipimo bishya by’ubuzima bwe bihura n’ibyo yerekanye ku cyangombwa.

Abazapimwa bagasanga baranduye bazashyirwa mu kato ahantu hagenwe nan a Leta, ibizabagendaho byose bakazabyimenyera.

Abaturage ba Uganda bazaba bavuye kwivuza hamwe n’indege zitwara imizigo, ariko abakozi bazo bakaba batururuka ngo binjire mu gihugu, ntibarebwa n’iki cyemezo.

Mu byumweru bitandatu bishize, Uganga yagiye ibona imibare y’abandura yagiye yiyongera, Minisitiri w’Ubuzima akavuga ko ibi bishobora kuba byerekana ko iki cyorezo gishobora kuba gishaka kongera kuyogoza Uganda.

Abaturage bo mu bihugu bimwe nka Reta Zunze Ubumwe za Amerika, Tanzania, Ethiopia, Turukiya, Afrika y’Epfo na Sudani y’Epfo basabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda.

Uganda yatangije gahunda yo gukingira abaturage bayo Covid-19 muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, ariko kugera ubu abantu 300.000 nibo bonyine bamaze guhabwa urukingo(doze) rwa mbere.Hari abaturage ariko babanje kwanga izi nkingo bitewe n’amakuru yavaga hirya no hino ku Isi. Gusa buhoro buhoro bagiye babyumva bituma Leta itangira gukingira.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda/Photo Internet.

BBC

Related posts

Igihangage Lionel Messi ntakozwa ibyo gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwatangaje ifungwa rya Ambasade yarwo mu Bubiligi n’ahimuriwe Serivise.

N. FLAVIEN

FARDC n’abayifasha batangije ibitero bikomeye kuri M23 mu bice bya Masisi [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777