Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Ebenezer/ADEPR Karugira yaririmbye mu mvura y’amahindu benshi buzura umwuka wera [AMAFOTO]

Chorale Ebenezer ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Karugira mu Mujyi wa Kigali, yabyiniye Imana mu mvura y’amahindu, benshi muri bo buzura umwuka wera ndetse ubuhanuzi butandukanye bumanukira bamwe.

Ubwo bari mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, kuri iki Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 mu giterane cyaberaga kuri ADEPR Kabaya, Paruwasi ya Bukane, aba baririmbyi ba Chorale Ebenezer bahawe indirimbo eshatu, barangije iya mbere, imvura y’amahindu imanuka itunguranye.

Benshi mu bari bitabiriye iki giterane bari bicaye mu mahema, batekereje ko aba baririmbyi bagiye kugama imvura. Gusa siko byagenze kuko bahise bafatiraho maze iminota isaga 30 babyinira Imana karahava.

Ubwo babyinaga, ubuhanuzi bwamanukiye benshi muri bo, abari bafite ibibazo batangira kubwirwa ko Imana ibikemuye, abandi babwirwa ko Imana ibakijije, ibintu byakoze ku mutima abari aho bavuga ko ‘iri ryo vugabutumwa rikwiye kandi ko na cyera hose ariko byahoze’.

Ubwo imvura yasaga nk’ihise, baririmbye ikorasi(Chorus) ivuga ngo “Aka wakabonye Mana” bashaka kwibutsa Imana ngo irebe amahindu batatinye ndetse n’ibyondo byabuzuye. Ubwo yari ihise, baririmbye indirimbo y’igihogere bavuga bati “Imana izabagororera ku bwo kutiganda ku murimo wayo”, bakomeza bavuga bati “Mpa amavuta Yesu mbone kwaka”.

Umuyobozi wa Chorale Ebenezer, bwana David Twahirwa yavuze ko nta gishya kuri bo kuko kunyagirwa biri mu byo biyemeje. Ati: “Abaririmbyi bacu barabizi neza kuko imvura atari ikibazo ahubwo ari umugisha. Ntabwo twaje mu butembere ku buryo twareba ku myambaro yacu cyangwa ibindi. Icyatuzanye ni umuriro w’Imana kandi Imana ifite imyenda myinshi ndetse myiza kuruta iyi yanyagiwe. Imibiri yacu nayo ni ibitambo ku Mana kuko n’ubundi ari yo [Imana] yayiduhaye ndetse ikemerako inakomeza gukora”.

Chorale Ebenezer, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi ya Gatenga, Itorero rya Karugira mu Mujyi wa Kigali. Ni Chorale imenyereye ivugabutumwa kuko imaze gukora ingendo hirya no hino mu Gihugu. Ifite Album ebyiri z’amajwi n’amashusho.

Baboneyeho kwibutsa Imana ibyifuzo byabo.
Imvura y’amahindu yaguye hafi isaha yose.
Ubuhanuzi bwamanukiye benshi muri aya mahindu.
Perezida wa Chorale Ebenezer
Bageze aho bakuramo inkweto, imyambaro ibafataho ndetse ihinduka ibyondo.
Bati Imana izibuka n’ibi byose.

Related posts

M23 yatanze ubutumwa bukomeye kuri Leta ya DR Congo mu gace ka Ntamugenga[VIDEO].

N. FLAVIEN

RGB yakuriye inzira ku murima aba Bishopu batandatu bashakaga guhirika Apôtre Gitwaza ku buyobozi.

N. FLAVIEN

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yatangaje amagambo akomeye mu bukwe bwa Rujugiro.

KALISA

3 comments

Niyonsenga March 27, 2022 at 4:07 PM

Imana ikomeze ibambike imbaraga zayo bakoze igikorwa cyiza rwose Kuba bitanzeho urugero rwiza urumva hakorewe nibitangaza byinshi kubwo kwitanga bakaririmba mumvura nkiyo yabatunguye

Reply
Uwambaje March 27, 2022 at 4:12 PM

Imbaraga n’amavuta kuri Chorale Ebenezer guturuka Gikondo/Karugira mu murwa mukuru w’u Rwanda. Ni ukuri Gukorera Imana nta gihombo kirimo !!!

Reply
Jean Jacques March 27, 2022 at 4:37 PM

Imana Ibahe Umugisha mwakoze cyane Imana ihaze kwifuza kwanyu kubwo kwitanga no mumvura yamahindu.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777