Chorale Abatwaramucyo isengero kuri ADEPR Rubona, Akarere ka Rubavu igarukanye inkuru nziza binyuze mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uteganyijwe tariki 26 Werurwe 2023, mu rwego rwo kwifatanya n’abasanzwe basengera kuri uru rusengero ndetse n’abandi batahasengera yaba abo muri ADEPR ndetse no mu yandi madini.
Ushinzwe itangazamakuru muri iyi Korali, Nsengamungu Elly yadutangarije byinshi agira ati: “Uyu mugoroba uzaba ari nk’igitaramo kizadufasha kwifatanya n’abakirisito muri rusange ndetse n’abandi bo hanze batahasengera, ari nabo tuzibandaho tukareba imibereho yabo tunabafasha mu buryo butandukanye. Iki gitaramo kandi kizadufasha gukomeza kwegerana n’Imana kimwe no gufasha abaturage bazacyitabira binyuze mu ijambo ry’Imana ndetse no mu buzima busanzwe kuko tuzabafasha mu byo kurya, imyambaro ndetse n’amafaranga mu rwego rwo kugira ngo abaturage badukikije ndetse n’abakirisitu bacu bakomeze bagire Roho nzima ituye mu mubiri muzima”.
Iki gitaramo cyateguwe na Korali ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo bahembure imitima y’abantu b’Imana. Usibye umuzingo w’indirimbo 12 basohoye mu mwaka wa 2013, bafite indi mishinga irimo gushyira hanze undi muzingo wa kabiri mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2024. Iki gitaramo kizatangira saa cyenda z’amanywa (15h00) kigeze saa mbiri z’ijoro (20h00). Gifite umutwe uyobowe n’ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 25: 35-36 hagira hati: “Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira. Igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura”.
Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba urimo izindi Korali nk’iyitwa Urumuri bafatanyije n’izindi Korali zo muri Paruwasi ya Rubona ndetse hakazaba hari umwigisha w’Ijambo ry’Imana witwa Ev Habyarimana Michael.

Yanditswe na Kidumu Elly/www.amizero.rw/Rubavu.