Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup nta mukino n’umwe itakaje ivuye mu itsinda rya Kabiri (B) n’amanota 7, yamaze gutombora guhura na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudan.
Al-Hilal Omdurman nayo yabonye itike yo kuzamuka nyuma yo gutsinda Kator yo muri Sudan y’Amajyepfo ibitego 3-1, ku mukino w’umunsi wa gatatu ari nawo wari uwa nyuma mu itsinda rya Gatatu (C), uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu ubera kuri KMC Stadium i Dar es Salaam.
Iyi kipe igomba gutana mu mitwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihug cy’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri. Ni nako kandi undi mukino wa 1/2 ugomba guhuza KMC FC na Singida Black Stars zo muri Tanzania, KMC ikaba ari nayo yazamukanye na APR FC.
Ku ruhande rwa APR na Al Hilal, ni amateka yongeye kwisubiramo kuko n’umwaka ushize bari bahuriye muri iki cyiciro. Umukino warangiye amakipe yombi aganya 0_0 biyambaje penalite, APR itsinda penalite 5 kuri 4.
APR FC igomba kuzaba iri kumwe n’abakinnyi bayo bari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ndetse n’abari kumwe na Uganda. Abo ni Pierre Ishimwe, Fitina Ombolenga, Gilbert Mugisha, na Niyomugabo Claude. Abari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Uganda ni Denis Omedi na Ronald Ssekiganda.