Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yegukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025, nyuma yo gutsinda KMC igitego 1-0, yegukana ibihumbi 10 by’Amaforali ya Amerika (10,000$).
APR FC yatsinze KMC mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Nzeri 2025. Ni umukino watangiye utuje ugenda gake amakipe yombi yigana ariko APR FC ikagerageza uburyo butandukanye bw’ibitego bwahushwaga na Mugisha Gilbert na William Togui.
Mu minota 30, APR FC yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego ariko abakinnyi b’inyuma ba KMC bakomeza kubyitwaramo neza. Igice cya mbere kigana ku musozo, Dauda Yussif yacomekeye Memel Dao umupira mwiza, awuzamukana yihuta cyane ku ruhande rw’iburyo atera ishoti rikomeye afungura amazamu, ku munota wa 45.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze KMC igitego 1-0. Mu gice cya kabiri, iyi kipe yo muri Tanzania yikubise agashyi itangira gusatira bikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre imipira akayikuramo.
Ku munota wa 77, William yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira yahawe n’umunyezamu wa KMC ariko uyu rutahizamu yirangaraho awutera nabi cyane. Umukino warangiye APR FC yatsinze KMC igitego 1-0, yegukana umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025. Iyi kipe yahembwe ibihumbi 10$ arenga miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda.