Umunyamerika Prevost Cardinal Robert Francis w’imyaka 69 y’amavuko ni we watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi (Papa), akimara gutorwa yahisemo izina rya Leo XIV, akaba abaye Papa wa 267.
Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika abonetse nyuma y’amatora yari amaze iminsi ibiri abera i Vatican muri Chapeli Sistine, aho imbaga y’Abakirisitu Gatolika yari ikoraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero itegereje umwotsi w’umweru uzamuka iyo habonetse Papa.
Nyuma yuko ku munsi w’ejo hazamutse umwotsi w’umukara, kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba imbaga y’Abakirisitu Gatolika bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero, babonye umwotsi w’umweru, bashima Nyagasani ko babonye Umushumba.
Papa Leo XIV wavutse tariki ya 14 Nzeri 1955, abaye Papa wa 267 aho asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki ya 21 Mata 2025, akaba yari Arikiyepiskopi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nacyo gihugu akomokamo.


