Igifaru cya FARDC n’indege y’intambara byatwikiwe mu gace ka Ntamugenga na Kabindi, Captain Maposo wari Komanda w’agace k’imirwano abigenderamo kuko yari mu gifaru cyatwitswe.
Uduce twa Ntamugenga na Kabindi ho muri Gurupoma ya Bweza twakomeje kuba isibaniro ry’imirwano y’urudaca ihanganishije ingabo za Leta ya Congo, FARDC na M23, kuva kuwa kabiri impande zihanganye zikomeza kugerageza kugumana agace ka Ntamugenga ku kiguzi cyose gishobora gusabwa muri iyi mirwano.
Rwandatribune dukesha iyi nkuru ivugako kuwa gatanu, ingabo za Leta zambuwe ako gace ka Ntamugenga mu mirwano ikaze yatumye indege ya FARDC ihanurwa, igifaru cyarimo abasilikare benshi barimo Cpt.Maposo wari ukuriye imirwano muri ako gace kiratwikwa.
Bamwe mu babyiboneye n’amaso yabo babwiye Rwandatribune ko FDLR ariyo yari yahawe inshingano zo kurinda Ntamugenga ariko ntibyayihiriye kuko abarwanyi bakuriwe na Capt Tafi bahirukanywe na M23 shishi itabona.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavugako gufata Ntamugenga bisobanuye byinshi kuri M23 ariko bikaba igihombo gikomeye kuri FARDC, cyane ko byatuma ingabo za Leta ziri kurwanira mu bice bitandukanye bya Gurupoma ya Bweza na Jomba batongera kubona ubufasha buturutse i Goma kuko inzira zose zaba zifunze.


