Abayobozi bo mu nzego nkuru za Cameroun baburiye ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko bikwiye guhagarika ibyo kwandika no kuvuga inkuru ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Biya bivugwa ko yaba arembye.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ibihuha ko umukambwe Paul Biya yaba yarapfuye, amakuru yamaganwe cyane n’inzego zitandukanye zirimo n’ibiro bya Perezida ubwabyo byemeje ko ahari n’ubwo adaheruka kugaragara mu ruhame.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Paul Atanga Nji yabwiye abayobozi b’Intara ko bene izi nkuru ”zihungabanya ituze n’umudendezo by’abanya-Cameroun” bityo ko zidakenewe na mba.
Yagize ati: “Kuvugira mu binyamakuru uko ariko kwose ibijyanye n’uburyo umukuru w’Igihugu amerewe birabujijwe cyane ndetse uzabirengaho amategeko arahari kugirango yubahirizwe”.
Perezida Paul Biya w’imyaka 91 amaze imyaka irenga 40 ku butegetsi, aho bamwe bavuga ko yagakwiye kurekura. Amakuru ava muri Cameroun yemeza ko aheruka kugaragara mu ruhame igihe yari yitabiriye ‘Inama yahuje Afurika n’Ubushinwa’.