Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Cabo Delgado: Ingabo z’u Rwanda zikomeje kuvugutira umuti usharira ibyihebe.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Intara ya Cabo Delgado, zikomeje kuvugutira umuti usharira ibyihebe by’umutwe wiyita ko ugendera ku mahame y’Idini ya Islam byari byarigize ishyano, amakuru akaba avuga ko ziherutse kwica ibyihebe mu duce twa Calugo na Ulo mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Amakuru yatangajwe na Carta de Moçambique, avuga ko ibi byihebe byishwe ari ibiherutse gutera uduce twa Nsangue, Tambuzi, Quifuque na Vamizi. Uretse kugaba ibi bitero no kwica ibi byihebe, Ingabo z’u Rwanda zanagaruje ubwato byari byashimuse ubwo byateraga ikirwa cya Tambuzi, Quifuque na Vamizi.

Ni amakuru ashimangirwa na Ali Mussa uri mu barobyi bakorera muri aka gace, wavuze ko “yabonye ubwato bugarurwa n’Ingabo z’u Rwanda, ku buryo ibikorwa byo kuroba byahise bikomeza”.

Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi mike, Ingabo z’u Rwanda zitangaje ko zirukanye ibyihebe bya Al Shabab mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Eráti, aho byari bifite indiri, bake muri bo bashobora guhunga banyuze mu mugezi wa Lúrio.

Tariki 25 na 26 Mata 2024, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab bagabye ibitero bitatu mu duce twa Manica, Nessiua na Mitaka mu karere ka Eráti, mu ntara ya Nampula iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bica umusivili, batwika inzu, amashuri n’insengero. Ingabo z’u Rwanda zahise zoherezwa muri ako gace kugarura amahoro n’ituze mu bahatuye.

Ingabo z’u Rwanda Zidasanzwe, RDF Special Force zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado, yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi biyita ko bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga. (Igihe)

Related posts

Chorale Emaus ADEPR Cyambara yasangije abakunzi bayo ubutumwa bwibanda ku mbaraga z’amasengesho [VIDEO].

N. FLAVIEN

Impamvu Ibihugu byinshi ku Isi biri kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije.

N. FLAVIEN

Musanze: Umukobwa utariyandikishije mu bakora ibizamini bya Leta yafashwe ashaka gukorera umuhungu utaritabiriye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777