Amizero
Amakuru Hanze

Bwa mbere mu mateka yayo inzu ndangamurage ya Louvre igiye kuyoborwa n’umugore

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi nibwo ibiro bya Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko bigize uwitwa Laurence des Cars umuyobozi w’inzu ndangamurage ya mbere isurwa na benshi ku isi. Laurence des Cars wari usanzwe ari umuyobozi w’inzu ndangamurage ya Orsay iherereye i Paris, abaye umugore wa mbere uyoboye inzu ndangamurage ya Louvres mu myaka 228 imaze ishinzwe.

Des Cars w’imyaka 54 akaba asanzwe ari inzobere mu mateka y’ubugeni, azatangira inshingano zo kuyobora Louvres guhera tariki ya 1 Nzeri. Ni imirimo asimbuyeho Bwana Jean Luc Martinez wayoboraga iyi nzu ndangamurage guhera mu mwaka wa 2013.

Laurence des Cars yamenyekanye cyane ubwo yasubizaga igisigwa (tableau) cyari gifitwe n’inzu ndangamurage ya Orsay kigahabwa umuryango w’abayahudi bari barashyizweho igitutu n’abanazi mu ntambara ya mbere y’isi yose bakakigurisha. Des Cars kandi azwi cyane mu guhuza ubugeni n’ibindi biba mu nzu ndangamurage n’ibiganirompaka, hagamijwe gukundisha urubyiruko gukunda umuco n’amateka.

Mu Bufaransa, abayobozi b’inzu ndangamurage za leta eshatu za mbere zikomeye (Louvre, Pompidou na Orsay ) bashyirwaho bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika.

Nubwo umwaka wa 2020 utahariye iyi nzu ndangamurage aho abayisura bagabanutse bikabije, mu mwaka wa 2018 Louvre yari yaciye agahigo ko gusurwa n’abarenga miliyoni 10 mu gihe cy’amezi 12 gusa.

Inzu ndangamurage ya Louvre iza ku isonga mu gusurwa na benshi ku isi

Iyi nzu ndangamurage yubatse rwagati mu mujyi wa Paris ku nkengero z’umugezi wa Seine, ikaba ri ku buso bwa meterokare 60,000. Inzu ubwayo yubatswe mu mwaka wa 1190 nk’inkuta zo kurinda umujyi, nyuma iza guhindurwamo inzu yo guturwamo n’umwami. Mu mwaka wa 1793 nibwo yagizwe inzu ndangamurage, hari mu gihe cy’impinduramatwara y’Abafaransa.

AFP

Related posts

Perezida Macron yagize icyo avuga kuri Tshisekedi wivumbuye agataha inama ya OIF itararangira.

KALISA

Nigeria: Indege nshya ya Perezida Tinubu yateje uburakari.

N. FLAVIEN

Gakenke: Akanyamuneza ni kose ku batuye n’abagenda u Bukonya kubera ikorwa ry’umuhanda Gicuba- Janja [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777