Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Burundi: General Bunyoni uvugwa mu mugambi wo guhirika Perezida yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Inama idasanzwe y’Inteko Ishinga amategeko yo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, yemeje 100% ko Gervais Ndirakobuca agizwe Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Alain Guillaume Bunyoni uvugwa mu mugambi mubisha wo guhirika Perezida Evariste Ndayishimiye.

Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi atowe n’abadepite bose uko ari 113, yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu afite mu nshingano abinjira n’abasohoka. n’umutekano mu Gihugu.

Gervais Ndirakobuca mbere yo kuba Minisitiri w’Umutekano, yanabaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Burundi nk’uko tubikesha BBC.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko mu Gihugu cye hari abo yise “Ibihangage” bigamije kumuhirika ku butegetsi arahirira ko badateze kubigeraho habe na gato.

Icyo gihe yasabye abacamanza kumufasha guhangana n’abo yise ibihangage, anongeraho ko we [Ndayishimiye] ari umujenerali kandi ko ntawapfa guhirika umujenerali. Ati: “Ninde yohangara umujenerali ? Ngaho naze duhangane kandi ndamutsinda izuba riva”.

Alain Guillome Bunyoni ni umwe muri ibyo bihangage byakomojweho na Perezida Ndayishimiye, dore ko ngo bari bamaze iminsi badacana uwaka nyuma yo kujya yitambika gahunda z’iterambere Perezida Ndayishimiye yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga.

General Alain Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe/Photo Internet.
Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi/Photo Internet.

Related posts

Ibyishimo byinshi ku ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka ryakozwe n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Pasiteri Ndayizeye Isaïe wari uyoboye inzibacyuho yatorewe kuyobora ADEPR nk’Umushumba Mukuru.

N. FLAVIEN

Igisirikare cy’Ubushinwa mu myitozo ihambaye mu rwego rwo kwihaniza Taiwan.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777