Inama idasanzwe y’Inteko Ishinga amategeko yo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, yemeje 100% ko Gervais Ndirakobuca agizwe Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Alain Guillaume Bunyoni uvugwa mu mugambi mubisha wo guhirika Perezida Evariste Ndayishimiye.
Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi atowe n’abadepite bose uko ari 113, yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu afite mu nshingano abinjira n’abasohoka. n’umutekano mu Gihugu.
Gervais Ndirakobuca mbere yo kuba Minisitiri w’Umutekano, yanabaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Burundi nk’uko tubikesha BBC.
Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko mu Gihugu cye hari abo yise “Ibihangage” bigamije kumuhirika ku butegetsi arahirira ko badateze kubigeraho habe na gato.
Icyo gihe yasabye abacamanza kumufasha guhangana n’abo yise ibihangage, anongeraho ko we [Ndayishimiye] ari umujenerali kandi ko ntawapfa guhirika umujenerali. Ati: “Ninde yohangara umujenerali ? Ngaho naze duhangane kandi ndamutsinda izuba riva”.
Alain Guillome Bunyoni ni umwe muri ibyo bihangage byakomojweho na Perezida Ndayishimiye, dore ko ngo bari bamaze iminsi badacana uwaka nyuma yo kujya yitambika gahunda z’iterambere Perezida Ndayishimiye yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga.

