Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Burera: Umuturage umaze amezi 14 mu bitaro atunzwe n’umwuka aratabaza ubuyobozi bw’Igihugu.

Umuturage witwa Mukamana Solange ubarizwa mu mudugudu wa Sirwa, Akagali ka Kagitega, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru aravuga ko yumva yaratereranywe ndetse bikaba byarageze aho na shitani ubwayo imwanga kuko ngo yabuze ubwapfa akabura n’ubwakira, akaba avuga ko atazi impamvu Imana yemeye ko ababara bene aka kageni, akaba atabaza ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ngo bumugoboke byibuze abone ayo yishyura umwuka kuko ngo ubuzima bwe bwose busigaye bushingiye ku mwuka wo kwa muganga.

Mukamana Solange urwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kuva tariki 20 z’Ukwezi kwa munani (Kanama) 2023, avuga ko yafashwe akorora bisanzwe nk’abandi, gusa ngo yumva bidasanzwe ajya kwivuza bisanzwe ngo ni ko kumwohereza mu Ruhengeri, ahageze basanga afite ikibazo mu buhumekero, bamuha imiti arataha ariko hashize igihe gito biranga ni ko guhita agaruka, tmaze tariki 06 Ukwakira 2023 atangira gutungwa n’umwuka kugeza n’ubu akaba avuga ko n’urupfu rwamwanze kuko ngo abamaze gupfira mu maso ye kuva yagera mu cyumba aryamyemo batagira ingano.

Umubyeyi witwa Musabyeyezu Donatille ni nyina wa Solange akaba ari nawe umurwaje kuva yarwara. Uyu mubyeyi bigaragara ko adasanzwe kuko atari buri wese wakihanganira kumara mu bitaro igihe kingana gityo, avuga ko kuri ubu nta kantu na kamwe akigira mu rugo kuko imitungo yose yamushizeho yishyura imiti, ibitaro hakiyongeraho n’umwuka kuko ngo umukobwa we adashobora kubaho Atari ku mwuka kuko ngo abaganga bamubwiyeko agomba kuba ku mwuka ubuzima bwe bwose asigaje kuri iyi si.

Uyu mubyeyi wemeza ko n’ubusanzwe nawe aba agowe n’ubuzima bwo mu rugo kuko umugabo we (se wa Solange) yapfuye, avuga ko ikimugora cyane ari ukubona abana babiri bato bafite imyaka 7 barerwa na mukuru wabo nawe ufite imyaka 14, ibyo abonako nabyo ari ikindi kibazo kizamugora. Avuga ko umuhungu we mukuru wavutse muri 2001 yahisemo kujya gupagasa mu Buganda(Uganda) kugirango aba bana bato babone icyo barya kuko ngo atabikoze nta handi bakura amaramuko.

Akomeza avuga ko mu mezi ya mbere yabonaga nta kibazo kandi ubwishyu bwabonekaga kuko yari afite ibyo yagurishaga akishyura, gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma byaramugoye cyane ku buryo ngo yageze n’aho atangira kwiyambaza inzego z’ibanze ngo zimufashe abe yakishyurirwa cyane ko azi neza ko Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo, maze ngo atangirira mu mudugudu bamwakira neza, ku kagari naho ngo nta kibazo ariko ngo ageze ku murenge atangira gusiragizwa kandi ari ho yari yizeye ko yakura ubufasha bwatuma yishyura ibitaro ndetse ngo akaba yabona n’ayo kwishyura umwuka uhabwa umukobwa we, byakwanga ngo nabwo akaba yamucyura akagwa mu rugo kuko ngo ubu nta bushobozi na bucye asigaranye.

Mu mvugo ihura neza n’iya Solange (Solange we twaganiriye ari ku mashini imuha umwuka ku buryo atashoboraga kuvuga neza kuko akenshi aba ari no gukorora cyane), nyina nawe yagaragaje ko nta handi yizeye ubufasha ku buvuzi bw’umukobwa we, uretse ngo gusa uwamuhuza na Perezida Kagame kuko ngo we atazuyaza kumufasha nk’uko abikorera abandi ariko ngo ikibazo akaba atapfa kumugeraho ari nabyo bituma avuga ko ahasigaye ari ah’Imana Rurema kuko ngo abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri ntacyo batakoze ariko ubushobozi bwabo burarangira ku buryo ngo kuri ubu bategereje ubushake bw’Imana (gupfa cyangwa gukira), ariko ngo byaba bitaraba byibuze bakabona abagiraneza babafasha kwishyura umwuka umutunga ndetse n’ibitaro.

Twashatse kumenya icyo Akarere ka Burera kavuga ku muturage wabo umaze amezi anagana atya mu bitaro, twandikira Umuyobozi wako madame MUKAMANA Soline tumusobanurira uko bimeze, tumuhamagaye atubwirako ahuze ko ariko bo nk’Akarere nta n’ubushobozi babona bwo kwishyura uyu mwuka cyangwa se izindi serivisi uyu murwayi ahabwa, adusaba kuvugisha Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Vice Mayor ASOC) kuko ngo ari we biri mu nshingano ze.

Ntitwazuyaje, twahise tuvugisha Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, bwana Mwanangu Theophile ku murongo wa telephone maze atubwirako icyo kibazo  bagiye kugikurikirana n’ubwo ngo rimwe na rimwe hari igihe basanga hari ibirenze ubushobozi bw’Akarere. Twamubajije icyo bakora basanze birenze ubushobozi bw’Akarere, atwizeza ko iyo bigenze bityo bahita basaba Minisiteri ikabifata mu nshingano ariko umuturage akabona ubufasha kuko ngo ubuzima bw’umuturage w’Igihugu ari ikintu gikomeye kandi umuturage akaba agomba guhora ku isonga.

Umwe mu bakozi b’Ibitaro bya Ruhengeri yatubwiye ko bakunze kwakira abaturage benshi bo mu karere ka Burera bafite ibibazo by’ubuhumekero ahanini ngo bitewe no kuba cyane mu binombe bacukura amabuye y’agaciro imirimo akenshi bakorera muri Uganda, bityo ngo bagahumeka imyuka yanduye ari nayo ibagiraho ingaruka, rimwe na rimwe bakisanga bakurijemo uburwayi budakira ngo ari nabyo bishobora kuba byarabaye kuri Solange bikamuviramo kwangirika ibihaha ku buryo ngo ubuzima bwe bwose busigaye agomba gutungwa n’umwuka w’umukorano. Yavuze ko ariko ku babishoboye kandi batuye ahantu hari umuriro w’amashanyarazi, hari akamashini bagura gacomekwa ku muriro noneho aho kuba mu bitaro umurwayi akajya akifashisha mu rugo ku buryo ngo ibindi byamugendagaho bigabanyuka.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru, turushaho kumenya uko uyu murwayi urwariye mu cyumba cya kane muri etage (Medecine Interne) amerewe. Abifuza kuvugana nawe bakoresha nimero ya telefoni: 0781329112 ya Mukamana Solange na 0789375744 ya Musabyeyezu Donathile (nyina)
Umurwayi umaze amezi 14 mu bitaro ari ku mwuka arasaba ubufasha
Icyemezo cy’abatishoboye yahawe ku rwego rw’Umurenge akomokamo.

Related posts

Prof Lyambabaje wari Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yeguye ku mirimo ye.

N. FLAVIEN

Perezida Zelensky yakuriye inzira ku murima abategetsi ba Afurika ku kuganira n’u Burusiya.

N. FLAVIEN

Umutwe wa M23 wafashe imipaka ya Masisi na Rutshuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777