Ababyeyi bafite abana biga muri gahunda ya ECD ya Burera ADEPE, batangaza ko bishimira kuba bafite ahantu hizewe basiga abana babo bakajya ku kazi. Bavuga ko ibi bibafasha kuko bakora bafite umutuzo, bikagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yabo.
Nsengiyumva Jean Paul, umubyeyi ufite umwana wiga muri iyi gahunda yita ku bana bato (ECD) ya Burera ADEPE iherereye mu murenge wa Cyanika, avuga ko yishimye cyane kuba afite aho asiga umwana we igihe ajya ku kazi.
Yagize ati: “Iyi ECD ifitiye akamaro gakomeye ababyeyi nkatwe. Uzana umwana mu gitondo ukamusiga hano, ukajya ku kazi, hanyuma ukaza kumufata nka saa kumi n’imwe z’umugoroba uvuye ku kazi, ibyo byose bigira uruhare mu guteza imbere umuryango.”
Yongeyeho ko uretse kuba abana baba bari ahantu hizewe, ECD inabafasha mu mikurire y’ubwenge kuko kubazana hano bibafasha kuba abanyamwete kandi bagatangira kuvuga hakiri kare.
Hagenimana Clementine, nawe ni umubyeyi ufite umwana muri iyi ECD, nawe avuga ko iki kigo gifasha cyane ababyeyi n’abana kuko giteza imbere uburyo abana bitabwaho, bigatuma ababyeyi bajya ku kazi batekanye cyane.
Yagize ati: “Nsiga umwana wanjye hano nkajya ku kazi n’umutuzo kuko nta mwana urakomerekera hano. N’iyo umwana arwaye, ushobora kumuzana afite imiti yandikiwe n’abaganga, abakozi b’iki kigo bakayimuha kandi neza igihe cyo kuyifata kigeze, ubundi ukagenda ukajya ku kazi. Mbona iyo iki kigo kitahaba, nari kujya nsigara mu rugo, ntajya ku kazi kubera kwita kuri uyu mwana wanjye ariko ubu rwose nanjye ndagenda ngakora akazi nk’abandi nkiteza imbere kandi nkora akazi kanjye numva ntuje kuko umwana aba ari kumwe n’abarimu be ndetse n’abandi bana.”
Maniragena Innocent, umwe mu barezi akaba ari nawe uhagarariye iki kigo cya ECD Burera ADEPE, avuga ko abana babashyira mu byiciro bitewe n’imyaka yabo n’urwego bagezeho mu mikurire, kuko batangana.
Ati: “Ababyeyi benshi bambuka umupaka bajya gukorera muri Uganda, abandi bakorera hafi aha. Bityo rero bazana abana mu gitondo kare, kandi dutangira kubakira guhera saa moya za mu gitondo. Mu gihe dutegereje ko abandi baza, tubacurangira umuziki. Hanyuma saa mbiri z’igitondo, tubashyira mu byumba bitandukanye hakurikijwe aho bageze mu mikurire, hanyuma ibikorwa by’umunsi bigakomeza kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Aba bana bakurana urukundo rwo kwiga kuko ubwonko bwabo butangira gukanguka hakiri kare.”
Jean Paul Nyandwi, inzobere mu mikurire y’abana bafite ubumuga no mu bibazo byihariye by’abana mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), asobanura ko za ECDs (Ibigo mbonezamikurire) atari amashuri asanzwe nk’uko hari bamwe babitekereza ko, ahubwo ari ahantu hafasha abana kwitegura kwinjira mu mashuri.
Yagize ati: “Ikigo cya ECD si ishuri ryigishirizwamo amasomo asanzwe ahubwo ni ahantu hafasha umwana kwitegura kwinjira mu ishuri binyuze mu gukangura ubwonko bwe. Ni yo mpamvu usanga hari ibikinisho n’indirimbo byateguwe hakurikijwe imyaka y’abana. Ibi byose bigamije kubaka icyo twita ‘kwitegura kujya ku ishuri’ cyangwa se ‘gushishikarira ishuri’.”
ECD ni uburyo bwagutse bugamije guteza imbere umwana kuva avutse kugeza ku myaka itandatu, bukubiyemo politiki, gahunda, na serivisi bigamije gushyigikira imibereho myiza y’umwana ku mubiri, ku bwenge, ku marangamutima no mu mibanire ye n’abandi. Kugeza ubu, serivisi za ECD mu Rwanda zigeze ku bana barenga 78% biciye mu bigo birenga 31,000 hirya no hino mu gihugu. Ariko kandi, hafi 22% by’abana ntibaragerwaho n’izi serivisi.


Yanditswe na Byukusenge Yvette/ WWW.AMIZERO.RW