Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Burera: Abashyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda Cyanika-Butaro baremwe agatima.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera baturiye umuhanda uva mu Kidaho mu murenge wa Cyanika werekeza muri Butaro ugakomeza kuri Base, bavuga ko n’ubwo leta ishishikariza abantu Kuva mu manegeka, bo bayashyizwemo n’ibikorwa remezo byo kubaka uyu muhanda, ubuyobozi bukaba bubizeza ko nta mpamvu n’imwe ukwiye gutuma umuturage asigwa iheruheru.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo igikorwa cyo kubaka uyu muhanda ari ingirakamaro ku iterambere ryabo no ku ngendo bakora muri gahunda zitandukanye, hari abo cyasize inzu zabo ziri mu muhanda ku buryo ngo bigoye ko umwana azajya asohoka mu gihe uzaba umaze kuba nyabagendwa cyangwa ngo bibe byaborohera kuhororera itungo haba inka, ihene, inkoko n’ibindi..

Uwamariya Emérence ati: “Baza gupima uyu muhanda bazaga bavuga ko bagiye kutugurira ariko twatunguwe n’uko baguraga agace gato ugasanga banarengeje aho bapimye, ibi byatumye inzu zari hakurya y’umuhanda zisanga mu manegeka izindi zimera nk’iziteretse mu muhanda ku buryo kuharerera umwana cyangwa kuhororera amatungo bigoye, ntaho gushyira uruzitiro dufite ngo wenda nk’inkoko ibe yaguma mu rugo cyangwa ngo umwana abe atahura n’Impanuka z’ibinyabiziga biri kubisikana.”

Undi ati: “Inzu zacu zimanukiramo amazi aca ku ruhande rw’umuhanda ku buryo no gusenyuka bishoboka, twisanze mu manegeka kandi twari dutuye ahantu hazima, nibaze batugurire tuhave aho kuguma ahantu hateza ibyago nk’aha kuko na leta ubwayo ihora idushishikariza kuva mu manegeka”.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakigaragarije umushoramari w’uyu muhanda, nawe akababwira ko bajya kukibaza abashinwa bari kuwubaka bikabagora kuko batazi kuvuga igishinwa, bakaba basaba ubuyobozi kubisuzuma nabo bakagira ubuturo butuje.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, madame Mukamana Soline yagarutse ku kibazo cyabo, agaragaza ko hari ibibazo bishobora kuba biterwa n’uko umuhanda utararangiza gukorwa.

Ati: “Inzu ziri mu manegeka hari igihe biba bimeze bityo ariko umuhanda bazawubakira neza, bashyireho fondasiyo cyangwa se urukuta rukomeye ariko by’umwihariko niba hari aho biri nakangurira abaturage kugira ngo babitugezeho kandi ndavugana n’inzego zegereye abaturage cyane birumvikana aho umuhanda waba ukora cyane ni mu murenge wa Kagogo n’uwa Cyanika ndaza kubakangurira ko babitugaragariza kuko umuturage nitwe tugomba kumuvuganira kuko we ntabwo yagera ku mushinwa ngo ashobore kumugaragariza ikibazo afite”.

Meya Soline yakomeje ati: “Turabasaba ko batagira ikibazo kuko n’aho ikibazo kiri, leta mbere yo gukora igikorwa runaka iba yabanje gutekereza ku muturage. Rero umuhanda uracyakorwa kandi hari ingengo y’imari ihari yo gukemura ikibazo, ikindi natwe tugomba kubisuzuma kugira ngo tubahuze n’umufatanyabikorwa cyangwa rwiyemezamirimo kugira ngo harebwe icyakorwa kitabangamiye umuturage.”

Abaturage bagaragaza iki kibazo cyo kwisanga mu manegeka no mu muhanda, ahanini ni abo mu mu kagari ka Nyamabuye uturuka muri Santere ya Kidaho umanuka muri Santere ya Gitare, ugakomeza werekeza i Butaro uciye ahitwa ku Mugu aho bavuga ko na metero zaguzwe atari zo zakoreshejwe.

Bavuga ko n’imyaka yegereye umuhanda yicwa n’amazi ndetse n’amabuye awuvamo.

Related posts

Alain Mukurarinda yagize icyo avuga ku izamurwa mu ntera rya Gen Mubarakh Muganga.

N. FLAVIEN

Nyagatare: Umusirikare yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we.

N. FLAVIEN

Icyorezo cya Ebola cyongeye kugarika ingogo muri DR Congo

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777