Akanyamuneza ni kose ku bahinzi bo mu Mirenge igize Akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma yo guhirwa n’ikirere ngo bakaba bizeye umusaruro mwiza w’ibishyimbo ndetse n’indi myaka kuko ngo iyo babonye imvura baba bizeye ko byose byakemutse nk’uko ngo babyiteze mu isarura ry’igihembwe cy’ihinga cya 2023 B.
Ibi babitangaje mu gihe isarura ry’ibishyimbo ryatangiye mu bice bitandukanye ku butaka buhuje, mu byanya byuhirwa ndetse no mu yindi mirima bahinzemo ibihingwa binyuranye.
Uwitije Jean Bosco wo mu Murenge wa Rweru, avuga ko yishimiye gusarura imyaka ye nyuma yo kubona imvura ihagije. Yizeye kandi ko nta nzara izabaho muri uyu mwaka ngo kuko ikirere cyabagendekeye neza.
Yagize ati: “Nejejwe no kubona ibishyimbo nahinze byeze kandi bikera neza kubera imvura yabonekeye igihe ndetse ikagwa neza kandi inahagije ku buryo muri iki gihe twizeye ko nta nzara izabaho nko mu bihe byatambutse”.
Imirenge ya Gashora, Rilima n’iyindi yakunze kuyogozwa n’amapfa, uyu mwaka nayo irabyinira ku rukoma kuko iri mu Mirenge yitezweho umusaruro w’ibishyimbo ndetse n’indi myaka itandukanye nyuma y’uko nayo ibonye imvura ihagije.
Uwayisenga Diane wo mu Murenge wa Gashora na we ahamya ko iki gihembwe cy’ihinga cyabaye cyiza ku bahinzi muri rusange ngo n’ubwo hakiri imyaka igikeneye imvura nk’igihingwa cy’ibigori, imyumbati, ibijumba n’ibindi.
Yagize ati: “Iki gihembwe cy’ihinga cyatubereye cyiza kuko turi gusarura ibishyimbo kandi byeze neza ugereranyije n’umwaka ushize aho twahinze ntidusarure kubera ko izuba ryacanye cyane imyaka ikuma, cyane cyane inaha iwacu i Gashora. Ubu nizeye ko aho nahinze nimara kuhasarura hose nzakuramo nk’ibiro 200”.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungokamere akaba n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Bugesera, Gatoya Théophile, amara abaturage impungenge ko muri uyu mwaka bazabona umusaruro ushimishije.
Uyu muyobozi ashimangira kandi ko umusaruro w’ibishyimbo bari biteze kubona uzagerwaho nyuma yo kubona ko abahinzi batigeze bacika intege, bagakomeza kwita ku bihingwa biri mu mirima no kuba ikirere cyaratanze imvura ihagije nk’uko tubikesha Muhaziyacu.
Yagize ati: “Umusaruro twateganyaga twizeye ko uzaboneka kuko imyaka yahuye n’ibihe byiza ndetse ntiyagira n’ibindi byonnyi binyuranye. Rero uyu mwaka twizeye ko nta kibazo cy’inzara kizabaho ahubwo ko twiteze ko n’ibiciro bizagabanuka ku isoko abantu bagahaha neza”.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kakaba gakunze guhura n’izuba rikabije rituma imyaka yuma. Mu gihembwe cy’ihinga 2023 B, ibishyimbo byari byahinzwe ku buso bungana na Hegitari ibihumbi 26 muri 33 zahinzweho ibihingwa byose muri rusange.

