Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Biravugwa ko Col Makanika wari umuyobozi wa Twirwaneho yaba yishwe na FARDC.

Amakuru ava mu barwanyi b’umutwe wa Twirwaneho avuga ko indege itagira umupirote (Drone) yo mu bwoko bwa CH-4 B y’igisirikare cya Leta ya DR Congo yarashe mu birindiro byabo biri ahitwa Gakangara, muri Segiteri ya Ngandja, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo ikica abantu 6 barimo na Colonel Michel Rukunda Makanika.

Bamwe mu baturage batuye mu Minembwe babonye iyo ndege itagira umupirote (Drone) bikekwa ko ari iya FARDC bavuga ko yanyuze mu kirere cya Gahwera ijya kurasa ibirindiro bya Twirwaneho nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Haba igisirikare cya Leta ya DR Congo cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro ntawe uravuga ko ari bo bishe Colonel Makanika, wayoboraga Twirwaneho mu kwita ku mutekano n’ubusugire by’abaturage b’Abanyamulenge bakunda kwibasirwa n’abarwanyi ba Mai Mai na Red Tabara ndetse n’ingabo za Leta.

Koloneli Michel Rukunda Makanika yahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta, FARDC kugeza mu mwaka wa 2020 ubwo yitandukanije na Leta, agahitamo kujya kurwanira bene wabo bakomeje kwicwa bazira uko baremwe.

Uyu muyobozi wa Twirwaneho yaba yishwe mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje gufata ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nyuma yo gufata Bukavu mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yigaruriye kandi agace k’ubucuruzi kari hagati y’u Rwanda, DR Congo n’u Burundi ka Kamanyola kuri uyu wa kabiri.

Amakuru y’urupfu rwa Colonel Makanika aramutse ari ukuri, cyaba ari igikorwa gikomeye cyo kwihorera kwaba gukozwe na FARDC kuko iyi Twirwaneho nayo ibarizwa mu Ihuriro AFC riyobowe na Corneille Nanga aho M23 yari iherutse gutangaza ko iri mu nzira ijya kubohora abo mu bwoko bw’abanyamulenge bakomeje kwicwa bazira ubusa.

Kwica Colonel Makanika bikaba byaba ari nko kunanirwa umubyeyi ugahimbira ku mwana kuko FARDC ndetse n’abasirikare b’abarundi bafite umujinya w’umuranduranzuzi batewe n’ibice byinshi bambuwe na M23 kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuba bayisubiza inyuma ahubwo bakaba bahisemo kwihorera kuri Makanika kuko Twirwaneho nta bikoresho bigezweho byahangana n’izi ndege zitagira abapirote ifite.

Andi makuru ava mu Minembwe ariko aremeza ko Colonel Makanika atapfuye kuko ngo FARDC yagabye igitero izi ko ari mu rugo kuko ngo hari abarinzi be, ibi kandi ngo bikaba byabaye nyuma y’uko hari uwatanze ifoto y’inzu bikekwa ko yari arimo ndetse n’agace iherereyemo ngo ari byo byafashije FARDC, abarundi ndetse ngo bakaba babifashijwemo n’ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri DR Congo.

Colonel Makanika uri hagati imbere y’abandi mu mwambaro wa gisirikare biravugwa ko yishwe na Drone ya FARDC.

Related posts

DR Congo: Igisirikare gikomeje gusaba Sena kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe.

N. FLAVIEN

Nyuma yo kutavugwaho rumwe, umutware w’abakono yakuweho anasaba imbabazi.

N. FLAVIEN

Waba uzi inkomoko n’ibisobanuro by’izina Yvette ? Ngo kwicisha bugufi si ibintu bye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777