Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Biravugwa ko AFC/M23 yaguze kajugujugu y’intambara izayifasha guhangana na FARDC.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu karere ndetse no mu bantu ku giti cyabo ariko bafite aho bahuriye n’intambara ibera mu burasirazuba bwa DR Congo, aremeza ko Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryaba ryaguze kajugujugu y’intambara yo mu bwoko bwa Z-10ME yakozwe n’uruganda rw’Abashinwa.

Nyuma yo guteguza intambara no gukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa na Leta ya DR Congo, Perezida w’iki gihugu, Antoine Félix Tshisekedi Tchilombo yavuze ko ingabo z’iki gihugu n’abo bafatanya barimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro bo muri Colombia, wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDRL ko bagiye kwigaririra ibice byose byafashwe na AFC/M23 mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Nyuma yo koherezwa kw’ingabo zirenga ibihumbi mirongo itandatu (60,000) muri Uvira ndetse n’abacanshuro b’abanya Colombia mu myiyereko babara amadorari, aba banya Colombia ngo biteguye gukura ihuriro ry’abarwanira uburenganzira bwabo, AFC/M23.

Ku rundi ruhande ariko, iri huriro ryagaragaje ubushobozi budasanzwe bwo kwivuna umwanzi ubwo bakubitaga ingabo zose zabagabagaho ibitero ndetse n’abashakaga guhungabanya umutekano w’abaturage nk’uko intego yabo ari ukurinda abaturage bakagira amahoro n’uburenganzira mu gihugu cyabo, bakubise batababarira FARDC, umurundi, umumalawi, umutanzaniya, umuwazalendo n’inkoramaraso za FDRL.

Mu buryo bwo kwirinda no gukomeza igisirikare cyayo, Ingabo za AFC/M23 ntizicaye kuko zikomeje kwibikaho ibikoresho bitandukanye bibafasha gukomeza kwivuna umwanzi harimo: imbunda zigezweho, imodoka z’intambara zigezweho ndetse bikaba bivugwa ko baba bamaze no kugura n’indege z’intambara.

Ibi biri kuba nyuma y’amasezerano y’amahoro yagiye asinywa hagati ya Leta ya DR Congo n’Ihuriro AFC/M23 ariko Leta ikarenga ku byo bumvikanye bakagaba ibitero ku baturage ndetse no ku birindiro bu’abasirikare ba AFC/M23.

Ibi byose Perezida Tshisekedi yaba abikoresha mu rwego rwo gusahura igihugu cye yitwaje intambara ndetse akigabize umuryango n’inshuti ze yitwaje intambara dore ko we n’abo mu muryango we batandatu baregwa n’Igihugu cy’u Bubiligi ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’umutungo kamere wa DR Congo.

Kuba M23 yagura indege z’intambara si igitangaza kuko ifite ibibuga by’indege binini nk’icya Goma ndetse n’icya Kavumu, ikaba inafite indege z’intambara yafatiye i Goma ubwo yafataga uyu mujyi zirimo Sukhoi-25 na kajugujugu. Ibi kandi bikaba bivuzwe mu gihe imirimo yo gusana no gutunganya ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe mu mpera za Mutarama uyu mwaka yatangiye.

Kajugujugu y’intambara iri mu bwoko bumwe n’ubwo bivugwa ko M23 yaba yaguze.
Abasirikare ba M23 bakomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu bice bitandukanye bya DR Congo.
Agace ka Mushaki hamwe mu habereye imirwano ikomeye abarundi benshi bakahagwa ubu karatuje.
Ibice bigenzurwa na M23 biratuje ku buryo ibikorwa byose byiganjemo ubuhinzi n’ubworozi byongeye gukorwa.

Related posts

DR Congo: Umusirikare wo mu barinda Perezida yishe abantu batatu.

N. FLAVIEN

Chorale Lebanon EAR Kivu yemezako kuririmba neza bitagombera kuba utuye mu Mujyi cyangwa se kuba usengera mu Idini runaka [VIDEO].

N. FLAVIEN

Perezida Tshisekedi yongeye kwihanukira yemeza ko Umutwe wa FDLR utakiri ikibazo ku Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777